Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Imodoka 8 zihenze cyane ku Isi mu 2021 – AMAFOTO

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Inzozi z’abatari bacye ku isi kubera ingendo bakora ni imodoka, rero hari iziba zihenze ku buryo agaciro kazo kagura imiyi ikomeye mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Imodoka ihenze cyane mu 2021 ihagaze Miliyari cumi na zirindwi zirenga z’amanyarwanda (17,193,750,000Frw).

Iyo uvuze imodoka zihenze benshi bahita bumva ibirango bikomeye kandi byamamaye ku isi by’imodoka z’igiciro birimo Bugatti idasiba mu ndirimbo z’abanyarwanda baba barahirira abo bihebeye ko bazabagurira ikigendesho cy’amapine ane gitunze mbarwa. Hakaza Ferrari na Pagani.

Muri Afurika hari abantu mbarwa batunze imodoka zihenze cyane aho umwaka ushize icyamamare akaba rurangiranwa mu mupira w’amaguru Samuel Eto’o ari we wari utunze imodoka yitwa Bugatti Veyron ya miliyari zigera kuri ebyiri z’amanyarwanda.

Bugatti Veyron

Imodoka 8 zihenze kurusha izindi ku isi zitunzwe n’abantu mbarwa zihagaze angahe muri uyu mwaka wa 2021? Umukinnyi kabuhariwe rurangiranwa wa Juventus ari mu batunze ebyiri muri izi aho ubu imodoka afite zibarirwa arenga miliyari mirongo itatu n’eshanu z’amanyarawanda (34,852,713,750Rwf) n’imibare y’urubuga rwa www.auto.hindustantimes.com

8. Lamborghini Veneno

Zasohotse bwa mbere hagati ya 2015-2014, ifite ubushobozi bwo kugenda ibirometero bigera kuri 96 mu isaha imwe. Ihagaze Miliyoni enye n’igice z’amadorali, mu manyarwanda akaba arenga Miliyari 4.

7.Koenigsegg CCXR Trevita

muri uyu mwaka mu mujyi w’i Geneva mu Busuwisi, ihagaze akayabo kagera kuri miliyari enye na miliyoni magana inani y’amanyarwanda.

6.Bugatti Divo

Iri mu bwoko bw’inyirukatsi ndetse izina ryayo ryavuye ku mukinnyi w’amasiganwa y’imodoka witwa Albert Devo wakinishije imodoka yo mu bwoko bwa Bugatti mu mwaka wa 1920 akaza no kwegukana iryo rushanwa, ihagaze miliyoni eshanu n’ibihumbi magana inani z’amadorali.

5.Mercedes-Maybach Exelero

Ikoze mu buryo ishobora kugenda ibirometero magana atatu na mirongo itanu na kimwe mu isaha, isohoka hari muri 2004 ariko kuri ubu iyi modoka yakozwe n’abadage ihagaze agera kuri miliyoni umunani z’amadorali agera kuri miliyari umunani mu manyarwanda.

4.Bugatti Centodieci

Yakozwe mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 110 uruganda rwa Bugatti rumaze. Ni imodoka itunzwe n’abantu mbarwa harimo na rurangiranwa mu mupira w’amaguru Cristiano Ronaldo, ihagaze agaciro kagera kuri miliyari icyenda z’amanyarwanda.

3.Bugatti La Voiture Noire

Ihagaze agaciro kagera kuri miliyari 12.5 z’amanyarwanda nyamara nyuma y’imisoro n’ibindi igeza muri miliyari 18.7. Kugeza ubu mu zo CR7 atunze harimo n’iyi nyirukatsi ifite ubushobozi bwo kugenda ibirometero magana atatu na mirongo inani mu isaha mu gihe cy’amasegonda abiri n’ibice bine, ikaba ishobora kwirukatswa ku buryo yaba igiye ibirometero mirongo itandatu.

2.Rolls-Royce Sweptail

Yabaye imodoka ya mbere ihenze mu mwaka wa 2017, kuri ubu ihagaze agera kuri miliyoni 12.8, yakozwe n’Abongereza, yubatswe mu gihe cy’imyaka ine mbere yo gushyirwa ku isoko, ifite ubushobozi bwo kugenda ibirometero 250 mu isaha.

1.Pagani Zonda HP Barchetta

Kugeza ubu niyo modoka ihenze cyane ku Isi. Yatangiye gukorwa mu 1999 isozwa mu 2019, iri mu bwoko bw’inyirukatsi aho ishobora kugenda ibilometero 161 mu isaha imwe yonyine, ubwo ni ibirometero bibiri hafi bitatu mu munota, ihagaze agera 17,193,750,000Frw (Miliyari cumi na zirindwi na miliyoni

Src: www.motor1.com & answersafrica.com

Related Posts