Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Imvubu yirukanse kuri ba mukerarugendo bari mu mazi irimo maze Imana ikinga ukuboko

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Bwana Dicken Muchena w’imyaka 27 wafashe amashusho y’iyi mvubu iri kubirukaho,yavuze ko we na bagenzi be bari kumwe barokowe n’umuvuduko w’ubwato bwabo.

Iyi mvubu yabirutseho ubwo ubwato bwabo bwari bugeze mu mazi ibamo hanyuma ikura umutwe mu mazi irangije ibirukaho n’ubukana bwinshi ishaka kubahitana.

Ba mukerarugendo bari mu gihugu cya Kenya batunguwe no kubona imvubu yirukanka ku bwato bwabo ishaka kubica ku bw’amahirwe ubwato bwiruka cyane bari bafite burabarokora babasha kugera ku nkombe amahoro.

Dicken yagize ati “Twari tubizi ko muri ako gace haba imvubu ariyo mpamvu twahagiye dushaka kuzifata amafoto.

Kubeta ko twari tubizi ko ari inyamaswa zica abantu,twirinze kuzegera cyane.Hari imvubu 6 izindi zari mu bindi bice byitaruye ikiyaga.

Ubwo twari dutashye,imvubu yari ifite uburakari bwinshi yaduteye tutazi ho iturutse ariko ifite gahunda yo kutwica.

Ntabwo twari twiteze ibyo bintu kuko bidakunze kubaho.Twagize amahirwe kuko twari dufite ubwato bwihuta.Hashize iminota 4 iri kutwirukaho,ntabwo twongeye kuyibona twahise twirukira ku nkombe.Kwari uguhunga koroshye.”


Related Posts