Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Imyaka 11 irashize Luis Suarez abibye amarira n’agahinda mu banyafurika by’umwihariko igihugu cya Ghana

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Tariki 2 Nyakanga 2010, ni bwo Luis Suarez yababaje Afurika yose agarura n’ukuboko umupira werekezaga mu izamu rya Uruguay byahise bishyira iherezo ku rugendo rwa Ghana mu mikino y’igikombe cy’Isi.

Mu 2010 ni bwo Afurika yakiriye imikino ya mbere y’igikombe cy’Isi, imikino yabereye muri Afurika y’Epfo itarabashije kurenga amatsinda. Ubwo ikipe y’igihugu ya Ghana yageraga mu mikino ya 1/4, Afurika yose yari yiteze ndetse yiteguye ko nibura Ghana yakora amateka ya mbere yo kugera muri 1/2 byari kuba bibaye ubwa mbere ku ikipe yo muri Afurika, ariko ntibyabahiriye.

Luis Suarez akuramo umupira n’ukuboko

Ku mugoroba wa Tariki 2 Nyakanga ni bwo Uruguay yakiriye Ghana mu mukino wa 1/4. Igice cya mbere cyarangiye ari igitego kimwe cya Ghana cyari cyatsinzwe na Montari ku munota wa 45. Igice cya 2 kigitangira ku munota wa 55, Diego Forlan yatsinze igitego cyo kwishyura, byanatumye iminota 90 y’umukino irangira amakipe yombi anganya.

Suarez ahabwa ikarita itukura

Uyu mukino w’amateka utazibagirana mu mitima ya benshi, nk’uko amategeko abiteganya bongeyeho iminota 30 y’inyongera. Habura iminota 2 gusa ngo umukino urangire, Luis Suarez yakuyemo igitego cyari cyabazwe, aho yagaruye umupira wari utewe na Dominic Adiyah ndetse ahita ahabwa ikarita y’umutuku kuko yari awukuyemo akoresheje amaboko. Afurika yose yahise ijya mu mwijima, icyizere cyiragabanyuka ndetse umujinya uba mwinshi kubera ibyo Suarez yari akoreye Afurika.

Suarez asohoka mu kibuga

Ikizere cyari gisigaye kuri Asamoah Gyan wagombaga guhita atera Penariti dore ko yari amaze kugeza ibitego 3 muri iyi mikino. Ibihe byagumye kuba bibi kuko Gyan penariti yaje kuyitera umupira ufata umutambiko ikipe ya Afurika guca agahigo mu gikombe cy’Isi bikomeza kugorana. Amakipe yombi yaje kujya muri penariti, Ghana isezererwa kuri penariti 4 kuri 2, igihugu cyose kifata ku matama agahinda karabasaga.

Gyan ahusha penariti kuko yayiteye umutambiko

Nyuma y’umukino Luis Suarez yatangaje ko yarokoye ikipe ye mu irushanwa. Yagize ati “Ku bwanjye narokoye igihugu cyanjye ntuma kiguma mu irushanwa.”

Gyan afatwa nk’umwe mu bakinnyi baranze umupira w’amaguru muri Ghana

Nyuma y’imyaka 10 BBC yaganiriye na John Paintsil wari mu kibuga icyo gihe yemeza ko badashobora kuzababarira Luis Suarez, yagize ati “Ntekereza ko uriya mukino twawutsinze ibyatubayeho byose byatewe na Luis Suarez wakuyemo umupira n’ukuboko. Gukura ku murongo umupira waganaga mu izamu ukoresheje ukuboko ni ubugome kuko cyari kuba igitego. Njye sinshobora kuzamubabarira kuko na n’ubu biracyaturya mu mutwe, ibyo yakoze yari abizi twararize turihanagura ariko icyatubabaje ni ukubona umuntu waduhemukiye ari kutwishima hejuru.”

Ghana ya 2010 yari imwe mu makipe yari akaze muri Afurika

Imyaka 11 irashije iri joro ribi ku gihugu cya Ghana ribaye, abakinnyi benshi bari mu kibuga ubu bahagaritse umupira w’amaguru, yaba Afurika yose ndetse na Ghana ibisigaye ni amateka.

Ibisigaye ubu ni amateka

Related Posts