Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Ingabire Grace yabaye Nyampinga w’ u Rwanda 2021

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Werurwe 2021, nibwo irushanwa rya Miss Rwanda ryasojwe ku mugaragaro uwegukanye ikamba abaye Ingabire Grace.

Ingabire Grace nimero 7 wari uhagarariye Umujyi wa Kigali n’umukowa w’imyaka 25 y’amavuko. Yarangije Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri Bates College muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yize ibijyanye na ‘Dance with a concentration in Globalization, Philosophy and Psychology’.

Akanama Nkemurampaka kari kagizwe n’Umunyamakuru wa Televiziyo y’u Rwanda kari kagizwe na Evelyne Umurerwa;Umunyamakuru ubifitemo uburambe, Munyaneza James ukorera The New Times; Umusesenguzi mu by’ubukungu, Teddy Kaberuka; Agnes Mukazibera wabaye Depite mu Nteko Ishinga Amategeko, na Pamela Mudakikwa uzwi cyane mu bijyanye n’Itangazamakuru n’Itumanaho.

Irushanwa ryatangiye ukuriye akanama nkemurampaka, Mukazibera Agnes, avuga uko amanota ari butangwe mu byiciro bitatu hibandwa ku bafite ubwiza bwabariwe amanota 30, ubwenge ni 40 mu gihe umuco wari 30.

Abakobwa bose uko ari 20 bahise bahamagarwa batambuka imbere y’Akanama Nkemurampaka binyuze mu ngendo iranga ba Nyampinga,banabyina imbyino gakondo.

Nyuma yo kwiyereka akanama nkemurampaka,hatoranyijwe icyenda ba mbere biyongeyeho uwagize amajwi menshi muri SMS no ku itorwa ryo kuri Internet uwo akaba yabaye Kabagema Laila nimero 11.

Iki cyiciro cyajemo abitwaye neza mu marushanwa yose yakorewe mu mwiherero,kuko hateranyijwe amanota bagize mu marushanwa yose.

Abandi 9 batoranyijwe n’akanama nkemurampaka barimo: nimero 14 Kayitare isheja Morella,Ishimwe Sonia 10,Akaliza Hope 02,Grace Ingabire 07,Musana Teta Hense 18,Uwase Phiona 35,Akaliza Amanda 01,Umutoni Witness 28,Kayirebwa Marie Paul 13.

Hahise hakurikiraho kubazwa ibibazo kugira ngo hatoranywemo abandi 3 bageze mu myanya ya nyuma.Abakomeje muri abo

batatu 3 ni Umutoni Witness 28,Akaliza Amanda 01,Ingabire Grace 07.

Nyuma yo gutoranya abakobwa 3 bageze muri 3 ba mbere,hakurikiyeho irushanwa ryo kugaragaza impano aho hatanye abakobwa 3 barimo Umutoniwase Sandrine ufite impano yo gushushanya, Akaliza Amanda ufite impano yo kuririmba na Ingabire Grace uzi kubyina imbyino ya contemporary.

Umutoniwase Sandrine 29 niwe wegukana igihembo cy’amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi 800 bizatangwa HDI Rwanda nk’uwagaragaje impano mwiza mu irushanwa.

Miss Congeniality [Wabanye neza n’abandi]:Gaju Evelyne 05
Miss Populality [Uwakunzwe cyane] :Kayirebwa Marie Paul 13
Miss Photogenic [Uwaberewe n’amafoto]:Uwase Phiona 35
Miss Heritage [Uwagaragaje umuco]:Ishimwe Sonia 10
Uwagaragaje umushinga mwiza ni Musana Teta Hense 18

Igisonga cya 2 :Umutoni Witness 28
Igisonga cya 1:AKALIZA AMANDA 01

Nyampinga w’u Rwanda ni Ingabire Grace

Wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2021 yahawe:

• Imodoka nshya ya Hyundai Creta 2021 itangwa na Hyundai Rwanda• Ibihumbi 800 Frw ku kwezi azatangwa na Miss Rwanda Organization. Ni ukuvuga ko mu mwaka azamarana ikamba azahabwa 9.600.000 Frw
• Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali
• Umushinga we uzaterwa inkunga na Africa Improved Food
• Lisansi umwaka wose izatangwa na Merez Petroleum
• Internet y’umwaka wose azahabwa TruConnect Rwanda
• Gutunganywa umusatsi mu gihe cy’umwaka bizakorwa na Keza Salon
• Yemerewe kuba mu mpera z’icyumweru we n’umuryango batemberera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy’umwaka wose
• Yemerewe kurya mu gihe cy’umwaka wose muri Cafe Camellia
• Azahabwa na MTN Rwanda telefoni igezweho

Related Posts