Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Inyeshyamba za CPC zasabwe kuva i Bangui, menya indi myanzuro 6 yafatiwe muri Angola

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Abakuru bo mu muryango w’ibihugu bihuriye mu Nama Mpuzamahanga y’Ibiyaga Bigari (ICGLR) n’umuryango w’Ubukungu wa Africa yo hagati (ECCAS) mu nama yabahurije muri Angola ku wa Gatanu tariki 29 Mutarama, basabye inyeshyamba kuva i Bangui no mu nkengero zayo.

Inama yatumijwe n’igihugu cya Angola, umwanzuro wa mbere yemeje ko amatora ya Perezida yabaye muri Centrafrica tariki 27 Ukuboza 2020 afite agaciro kandi ko yatsinzwe na Perezida Faustin-Archange Touadéra kandi ibikorwa byo kumuhirika bigamije gufata ubutegetsi ku ngufu bikaba bitemewe.

Abakuru b’Ibihugu mu mwanzuro wa kabiri basabye inyeshyamba guhagarika imirwano inama ikirangira no kuva i Bangui no mu nkengero zayo, zigasubira mu birindiro zahozemo.

Inama y’Abakuru b’Ibihugu yasabye inyeshyamba kuva mu nzira y’umuhora wa Douala-Bangui kugira ngo ubuhahirane bukomeze, abantu bidegembye kandi n’ibicuruzwa bibone aho binyura.

Ba Perezida bo mu bihugu bya ICGLR na ECCAS basabye abanyepolitiki gukurikiza inzira y’amategeko no kwigaragambya mu mahoro bagaragaza ibyo batemera.

Bamaganye ibikorwa by’ubusahuzi n’ubwicanyi bwakorewe abasivile n’abakozi b’Umuryango w’Abibumbye barimo ingabo za MINUSCA ziri mu butumwa bw’amahoro zagabweho ibitero hagapfa abasirikare barimo Umurundi n’Umunyarwanda.

Perezida Faustin-Archange Touadéra yasabwe kwemera imishyikirano hagendewe ku byari byemejwe tariki 18 Mutarama 2021.

Abakuru b’Ibihugu biyemeje gushyira imbere ibiganiro no kuvugana mu buryo buhoraho n’abanyepolitiki n’abo mu miryango itari iya Leta kugira ngo igihugu kive mu bibazo kirimo.

Inama yo muri Angola yitabiriwe na Perezida wa kiriya gihugu cyayakiriye, João Manuel Gonçalves Lourenço, ari na we uyoboye umuryango wa ICGLR, Perezida Denis SASSOU-NGUESSO wa Congo Brazzaville, Marshal Idriss Déby Itno wa Tchad wari umutumirwa udasanzwe, Perezida Faustin-Archange Touadéra uheruka gutsinda amatora muri Centrafrica, Gen Ibrahim GABIR umwe mu bagize Inama iyoboye Sudan wari uhagarariye Gen Abdul Fatah al-Burhan, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta wari uhagarariye Perezida Kagame Paul, na ba Perezida ba Komisiyo iya ECCAS na ICGLR.

inama ya ICGLR yiga kuri Centrafrica yatumiwemo u Rwanda rwohereza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Vincent Biruta
Related Posts