Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Israel Mbonyi yemeje ko agiye gukorera ibitaramo i Burundi nyuma y’uko bamutumiye inshuro zirenga 100 ntibikunde.

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Umuramyi Israel Mbonyi ukunzwe cyane mu Rwanda, mu Karere ndetse no muri Diaspora nyarwanda, yatangaje ko agiye gukorera ivugabutumwa mu gihugu cy’u Burundi nyuma y’imyaka igera kuri 4 bamuha ubutumire ariko bikarangira bitamukundiye ko ajya kubataramira.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Nyakanga 2021, Israel Mbonyi yavuze ko azakorera ibitaramo mu mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi tariki 13,14 & 15 Kanama 2021. Ni ibitaramo yatumiwemo na kompanyi yitwa Akeza Creations iyoborwa na Valentin Kavakure, iyi kompanyi ikaba isanzwe itegura ibitaramo ndetse igakora n’ibikorwa by’ubukerarugendo.

Uyu muramyi yavuze ko nyuma y’uko Abarundi bamutumiye inshuro nyinshi ntabashe kujya kubataramira, ubu noneho byamaze gukunda. Ni ubutumwa yatangaje buherekeza amafoto 4 amugaragaza arimo gusinya ku butumire bwe i Burundi. Yanditse ati “Nyuma y’inshuro zirenga 100 ubutumire bupfa mu myaka 4 ishize, bantu banjye muri i Burundi, birangiye noneho nje, niteguye cyane kubona Imana igenda mu mujyi wa Bujumbura tariki 13,14, 15 Kanama. Muhabwe umugisha”.

Hashize imyaka 4 Mbonyi ahabwa ubutumire bwo gutaramira i Burundi ariko bikarangira bitamukundiye nk’uko nawe yabyitangarije. Amakuru menshi agaragaza ko inshuro nyinshi kutemera kubataramira muri ibyo bihe byashize byagiye biterwa n’umutekano mucye wabaga uri i Burundi ukongeraho n’umubano w’ibihugu byombi utari wifashe neza. Si Mbonyi gusa watumiwe i Burundi ntajye kubataramira mu myaka  yashize bitewe n’umutekano mucye kuko byanabaye kuri Meddy n’abandi.

Ubutumwa Mbonyi yanditse atangaza inkuru nziza y’igitaramo agiye gukorera i Burundi

Related Posts