Uwahoze ari Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye na Politiki n’umubano Mpuzamahanga.
Joseph Kabira w’imyaka 50 yayoboye RDC imyaka 18 kugeza mu 2019 ubwo yasimburwaga na Félix Antoine Tshisekedi.
Uyu mugabo yasoje icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri Afurika y’Epfo muri University of Johannesburg.
Umuyobozi wungirije w’iyi Kaminuza, Tshilidzi Marwala, yatangaje ko ayo makuru ari impamo, nkuko The Citizen yabyanditse.
Ati “Nibyo, Kabila yarangije ikiciro cya gatatu cya Kaminuza.”
Iyi Mpamyabumenyi Kabila yabonye yize akoresheje ikoranabuhanga kuko yize iya kure mu gihe cy’imyaka ine.
Mu mashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, Kabila yagaraye ari kumwe na bagenzi be bo muri iyi Kaminuza asobanura igitabo cye yanditse asoza Masters ye.
Igitabo cye yacyanditse kuri politiki ya Congo, aho avuga ko yishimira kuba yarabaye umuhuza w’icyo gihugu cyari kimaze gucikamo kabiri nyuma y’urupfu rwa se, Laurent Desire Kabila.
Icyo Kabila ashimirwa ni uko ari we wabaye Perezida wa mbere wa Congo wemeye guhererekanya ubutegetsi mu mahoro kuva icyo gihugu cyabona ubwigenge mu 1960.
Kabila yasoje Masters, yandika igitabo kuri politiki ya Congo mu myaka ishize ubwo yari ku butegetsi
About Post Author
Gad Izabayo
Gad IZABAYO Author and the creator of Gad tv show and the Founder of Kigalisight.com.