Umusizi wabigize umwuga Kurubu uhagaze neza mu Rwanda aritegura gushyira ahagaragara igihangano gishya.
Junior RUMAGA yatangiye Ubusizi mumwaka wa 2013 yiga mucyiciro rusange(troncomun) muri Seminari nto ya Butare gusa icyo gihe yakoraga imivugo yibirori namarushanwa yibigo , ariko aza gutangira Ubusizi kumugaragaro nkumwuga kwitariki 03,Nzeri 2019.

junior RUMAGA avugako yahisemo ubusizi kuberako aribyo yabonye byafasha abanyarwanda gusigasira umuco bikanamufasha kumvikanisha ubutumwabwe mubanyarwanda bingeri zose.

Akomeza atangazako ubusizi murwanda bumaze kugera kurwego rushimishije ugereranyije nambere kuko abanyarwanda batari bake bagenda babukunda,gusa Imbogamizi ziracyari ubushobozi bubushorwamo ngo bwegurwe no kuba abakibukora bataragwira ngo babe benshi, asaba abatangira ubusizi Gukora cyane no gushyigikirwa no kugerageza kwigaragaza kwababikora.
Icyo Asaba abanyarwanda nugushyigikira Ubusizi nkiremero ryururimi rwacu kavukire rwikinyarwanda ndetse nkinzira nziza yo kuvoma ubuhanga no kumenya amateka.
kugezubu amaze kugira ibihangano bitari bike byagiye bikundwa cyane aha twavuga nkibyitwa: inkovu y’urukundo,Wumva ute?,Ivanjiri, nzarurambaho nibindi bitandukanye,kurubu akaba yitegura no gushyira ahagaragara igihangano gishya”BIKWIYE KWIGWAHO” gitegerejwe nabatari bake.
REBA ZIMWE MURI VIDEO ZE