kuri uyu wa 15/2/2021 umusizi wabigize umwuga Junior Rumaga yashyize ahagaragara igihangano cye gishya kikaba cyari gitegerejwe na batari bake hano mu Rwanda.
Junior Rumaga ni umusizi w’umunyarwanda uri mu kiragano gishya cy’abakora ubu buvanganzo. Shene ye ya Youtube iriho nk’ibisigo nka ‘Wumva ute?’, ‘Un Breakable Promise’, ‘Nzakurambaho’, ‘Nzoga’, ‘Ivanjiri’ ndetse na ‘Inkovu’ aherutse gusohora.
Uyu musore ukiri muto afite n’izindi mpano zimutunze. Ni umutahira, umushyushyarugamba, umusangiza w’amagambo mu bukwe, umwanditsi w’ibitabo, umwanditsi n’umukinnyi wa filime n’ikinamico akaba n’umutoza wa siporo wabigize umwuga.
Rumaga mu busizi bwe yifashisha ikinyarwanda cyumutse. Avuga ko atamenya neza inkomoko yacyo ariko ko akunda gutebya no gutera ikiringo n’abakuru, batumye muri we amenya bihagije ikinyarwanda akoresha cyane
Junior RUMAGA yatangiye Ubusizi mumwaka wa 2013 yiga mucyiciro rusange(troncomun) muri Seminari nto ya Butare gusa icyo gihe yakoraga imivugo yibirori namarushanwa yibigo , ariko aza gutangira Ubusizi kumugaragaro nkumwuga kwitariki 03,Nzeri 2019.