Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Justin Bieber atangiranye umwaka ingamba nshya aho yiyemeje kuba Pasiteri akareka ibyaha

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Icyamamare muri muzika, Justin Beiber atangiranye ingamba nshya umwaka wa 2021 aho yiyemeje kureka ibyaha akinjira mu kubwiriza mu rusengero nk’intambwe izamufasha kureka ibyaha.

Justin Beiber umuhanzi ufatwa nk’ukiri muto muri muzika ku myaka 26 y’amavuko, ashimangira ko igihe cyose yamaze mu byaha, uyu mwaka ariwo wo kwiyegereza Imana nk’uko ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Amerika bibivuga. Bivugwa ko Justin Beiber ari kwiga amasomo yerekeye idini.

Uwahoze ari umujyanama wa Bieber mu bijyanye n’agakiza, Carl Lentz, ufite imyaka 42, yahagaritswe mu rusengero rwa Hillsong, Justin ashaka kubwirizamo muri LA, mu gihe yashinjwaga ibyaha birimo ubusambanyi. 

Uyu muhanzi yashimangiye ko abanyamadini bamufashije kumukiza igihe cye cy’umwijima cy’ibiyobyabwenge. Justin ntabwo yigeze agira umunezero cyangwa ubuzima bwiza atarakizwa, avuga ko ugukizwa afite abukesha itorero.

N’ubwo bivugwa ko Bieber ashaka kuba Pasiteri, ntabwo yifuza kureka umwuga we wa muzika, ariko yumva hari umuhamagaro munini yifitemo. Bieber amaze imyaka myinshi asengera mu itorero rya Hillsong kandi yagiye akora ibitaramo muri korari, n’umukunzi we Hailey w’imyaka 24 nawe niho asengera. Muri iryo torero kandi harimo uwahoze ari umukunzi we Selena Gomez.

Related Posts