Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

KAGAKOBWA KANJYE UMUVUGO SAM RWOGERA YASHYIZE AHAGARAGARA UMUSIZI URIKUZAMUKA HANO MU RWANDA

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

BIZIMANA Samuel ni umusizi uzwi nka Sam Rwogera ku mbuga nkoranyambaga akaba umusore wavutse mu w’1999 avukira mu muryango w’abana 13 akaba uwa karindwi mw’icyenda bariho ubu.

Yize amashuri abanza mw’ishuli ribanza rya Busanza ari naho yize ikiburamwaka akomereza ikiciro rusange(o’level) muri seminari nto y’i Kansi aho yahavuye nyuma y’umwaka udashyitse kubw’impamvu z’uburwayi asubira mu rwunge rw’amashuli rwa Busanza, ikiciro cyisumbuye A’level yakize mu ishuri ryisumbuye rya Kanombe(EFOTEC) aho yize imibare ubutabire n’ibinyabuzima ubu akaba ari kwiga muri kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga aho yiga civil engineering environmental.
Yatangiye ubusizi mu buryo bweruye mu ntangiro za 2020 mu gihe cya guma murugo nubwo yahoze yandika imivugo yifashishwaga mu birori bitandukanye nk’ubukwe n’izindi gahunda za leta

Mukiganiro yagiranye na kigalisight yagize ati”Impamvu nahisemo ubusizi icya mbere ni uko mbukunda kandi bukaba n’umuyoboro mwiza wo kunyuzamo ibitekerezo wakumvwa na bose”.

SAM RWOGERA

Yakomeje agira ati”Icyo abanyarwanda banyitega ho ni uko nzanye isaro ryanjye ngo nanjye nshyire ku runigi rwasizwe na Nyirarumaga watangije ubusizi mu Rwanda kandi nkaba niteguye gutanga umusanzu wanjye uko nshoboye ngo uruganda rw’ubusizi bwo soko y’inganzo nyina wa zo rutere imbere.

Mu busizi bwanjye nibanda ku biriho usibye na none ko ntatamba uko zivuze. Nibanda ku buzima bwa buri munsi n’imibanire y’abantu kandi nkagira n’imivugo yahimbiwe kuramya no guhimbaza Imana ni ukuvuga yo mu rusengero.”
yamenyekanye mubisigo nka: umubano mubantu,Magorwa nibindi
kurubu akaba yashyize hanze umuvugo yise Kagakobwa Kanjye.
KAGAKOBWA KANJYE WUMVE HANO

Related Posts