Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Kamichi yatunguwe no gusanga indirimbo ye yakuwe kuri Youtube

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Umuhanzi Kamichi yatunguwe no gusanga urubuga rwa Youtube rwamwandikiye rumubwira ko rwafashe umwanzuro wo gukuraho amashusho y’indirimbo ye yise ‘Summer Vibes’ aherutse gusohora.

Uwitwa Shema Christian [Dezman] utuye i Burayi mu gihugu cy’u Budage, yandikiye urubuga rwa Youtube avuga ko indirimbo ‘Summer Vibes’ ari iye, bituma uru rubuga rufata umwanzuro wo gukura iyi ndirimbo kuri shene ya Youtube ya Kamichi.

Kamichi yavuze ko yatunguwe no gusanga indirimbo ye yakuwe kuri Youtube. Ati “Ariko ngo hari ukuntu yaba atari iyanjye. Ndi kubyibazaho.”  Uyu muhanzi yavuze ko Christian Shema “yatumye yongera gukunda umuziki”. Avuga ko haterwa umukozi uharanira kugera no gushyikira icyo yiyemeje.

Kamichi yanditse kuri Instagram abwira abafana be n’abakunzi b’umuziki we, ko agiye kunyura mu nzira zose zisabwa kugira ngo indirimbo ye isubizwe kuri Youtube. Kamichi ni umwe mu bahanzi bazaririmba mu gitaramo ‘Summer Diamond Party’ cya Bad Rama kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki 31 Nyakanga 2021.

Indirimbo ye yise ‘Summer Vibes’ yayishyize kuri Youtube tariki 9 Nyakanga 2021. Ni indirimbo ibyinitse y’impeshyi, uyu muhanzi yakorewe na Producer Lick Lick kuva umwaka ushize. Shene ya Youtube ya Kamichi isigayeho indirimbo ebiri ‘My Karabo’ na ‘Ni forever’ yasohoye mu myaka ibiri ishize.

Byagenze gute kugira ngo Kamichi yisange yaririmbye muri ‘Beat’ y’umuhanzi Dezman?

Tariki 26 Gashyantare 2021, umuhanzi Denzman yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Ndiho’ iri mu njyana ya Reggae-dancehall yakoranye n’umuhanzi Sintex. Kuva icyo gihe kugeza ubu, iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi icyenda.

Dezman ni umuhanzi w’Umunyarwanda ukorera umuziki mu gihugu cy’u Budage. Avuka kuri Se ukomoka mu Budage, Desmond Nathanael Christie na Nyina w’Umunyarwandakazi Cyanzayire Marie Jeanne.

Indirimbo yise ‘Ndiho’ ifite umudiho umwe n’uw’indiirmbo ‘Summer Vibes’ umuhanzi Kamichi yari aherutse gusohora.

INYARWANDA yahawe amakuru avuga ko mu ntangiriro za 2021, Dezman yavuganye kuri telefoni na Producer Jay-P wo mu Rwanda amusaba kumukorera indirimbo, undi arabyemera.

Bitewe n’uko bari mu bihugu bitandukanye, byanabaye ngombwa ko hitabazwa Producer Didier Touch wo mu Bubiligi kugira ngo Dezman ajye yifata amajwi ayoherereza Producer Jay-P.

Dezman yagiranye amasezerano na Producer Jay P yemeza ko injyana y’iyi ndirimbo ‘beat’ ayifiteho uburenganzira busesuye. Kamichi yaje kuvugisha Producer Jay-P amusaba ko yamukorera indirimbo amuha injyana y’indirimbo yagurishije umuhanzi Dezman.

Kamichi asohora indirimbo ‘Summer vibes’ tariki 9 Nyakanga 2021, yavuze ko yakozwe na ba Producer babiri, abanza Jay P yongeraho na Lick Lick bakoze amajwi yayo.

Iyi ndirimbo ikimara gusohoka, Dezman yavugishije Producer Jay P amubaza uko injyana y’indirimbo ye yageze mu maboko ya Kamichi, ntibahuza neza bituma uyu muhanzi atanga ikirego kuri Youtube, urubuga rufata umwanzuro wo kuyikuraho.

Umuhanzi w’Umunyarwanda Dezman ni we watanze ikirego avuga ko Kamichi yamwibye indirimbo

Muri Gashyantare 2021, ni bwo Dezman yasohoye amashusho y’indirimbo yise ‘Ndiho’ yakoranye na Sintex

Kamichi yatunguwe no gusanga indirimbo ye yakuwe kuri Youtube

Kamichi yavuze ko agiye kunyura mu nzira zisabwa kugira ngo indirimbo ye igarurwe kuri Youtube

 

Related Posts