Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Karim wakundanye n’umuhanzi Young Grace yasezeranye n’umukobwa witabiriye Miss Rwanda 2018

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Mbonyumuvunyi Karim wigize kugacishaho mu rukundo n’umuraperi Young Grace,  ku wa Gatandatu tariki ya 30 Mutarama 2021 yasezeranye kubana na Jordan Mushambokazi uri mu bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2018.

Karim na Mushambokazi biyemeje kubana

Jordan Mushambokazi n’umukunzi we Karim basezeranye mu Idini ya Islam mu muhango uzwi nka Nikah.

Sheikh Ndayisenga Ashraf wabasezeranyije, abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yabifurije umugisha, abaragiza Imana.

Yagize ati “Uko niko twari twahabaye ku wa Gatandatu ushize ubwo umuvandimwe Karim na Mushambokazi basezeraga ku buseribateri. Imana ibahe umugisha kandi ibarinde.”

Mushambokazi na we yashimiye Sheikh Ashraf wabasezeranyije, ati “Sheikh mwakoze kubana natwe mu gikorwa cya Nikah.”

Urukundo rwaba bombi rwatangiye muri 2018 barushyira ahabona mu mwaka ushize wa 2020, Mushambokazi yahinduye idini yinjira muri Islam ari naho yazezeraniye.

Basezeranye mu idini ya Islam

Mushambokazi yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2018
Related Posts