Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Menya impamvu abagore bataka mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Imibonano mpuzabitsina nigikorwa gikundwa na benshi haba hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo abenshi bakorana iki gikorwa bemeza ko iki gikorwa gifite akamaro kanini kuburyo burenze urugero aho bamwe bemeza ko ari igikorwa gituma umuntu aruhuka akazamura umunezero ndetse bikazamura nimibanire yabantu batandukanye ,gusahari ibikorwa byinshi bibera mu buriri igihe abakundana barimo batera akabariro abantu benshi bakunze kwibazaho cyane ndetse ugasanga abantu benshi batazi ibisobanuro byabyo,


Umunyamakuru wa Kigalisight yifashishije imbuga zitandukanye za Internet zandika inkuru zijyanye nurukundo ndetse nimibanire yabantu muri rusange harimo nka xyz-his snippet=google-pub bwagaragaje impamvu igitsina gore gitaka iyo hari kuba igikorwa cyimibonano mpuzabitsina.


Dore zimwe mu mpamvu zaba zitera abagore gutaka mu gihe cyimibonano mpuza bitsina nkuko byagaragajwe nabashakashatsi batandukanye.


1.Ikimenyetso cyuko yishimye Impamvu ya mbere ituma umugore arira cyangwa ataka mu gihe cyo gutera akabariro, ngo ni ibyishimo birenze aba yagize. Ibyishimo umugore agira iyo aryohewe nimibonano mpuzabitsina ngo biba bimeze nkiyo umuntu akoze mu mazi yakazuyazi. Icyo gihe rero ngo ibyishimo umugore agira mu gikorwa cyimibonano mpuzabitsina bishobora kumutera amarangamutima atateguye.

2.Ikimenyetso cyububabare Ngo hari ubwo umugore arira bitewe nuburibwe arimo guhura nabwo muri icyo gikorwa wenda bitewe nimbaraga zakoreshejwe bigatuma atamererwa neza, icyo gihe umugore ataka kimwe nuba wishimiye icyo gikorwa, nyamara atari ko bimeze.

3.Ni uburyo bwo kugabanya umunaniro ukabije Hari ubwo kugira ngo umugore yiyibagize ibibazo yiriwemo byamutesheje umutwe ahitamo gutaka mu gihe cyimibonano mpuzabitsina kugira ngo nibura arebe ko ibitekerezo bye byajya muri icyo gikorwa akava mu byamutesheje umutwe umunsi wose. Gutaka cyangwa se kurira bimufasha gusohoka muri ibyo bintu bimutesha umutwe akinjira mu gikorwa nyirizina

4.Gushaka gushimisha umugabo Abahanga bemeza ko bibabaza gukorana imibonano mpuzabitsina numuntu utavuga. Icya mbere ngo uhita ucika intege ukumva ko atabyishimiye cyangwa se ko ukoze ubusa. Kugira ngo abagore rero birinde ibyo bintu, ngo bashobora no gukora ibishoboka byose bagataka kugira ngo bereke abo bari gukorana imibonano mpuzabitsina ko bishimye.

5.Gutaka ni uburyo bwo kuyobora igikorwa Burya ngo bitewe nuburyo umugore atakamo igihe atera akabariro nuwo babikorana, ngo biha umugabo icyerekezo, uburyo ndetse numuvuduko agomba gukoresha ngo bigende neza kurushaho. Icyo gihe ngo iyo umugore yari mu byishimo, umugabo ahindura agakora mu buryo butamushimishije (umugore), ngo ashobora guhindura uko yatakaga ukabyumva ko atishimye ukabikosora atiriwe akubwira ngo kora utya.

6.Kwihutisha igikorwa ngo kirangire Buriya ngo gukora imibonano mpuzabitsina unaniwe, bituma imara igihe kirekire ku buryo umugore ashobora gusaba umugabo we kubihagarika. Gusa ngo abagore bamwe bataka kugira ngo umugabo akore imibonano mpuzabitsina vuba arangize baruhuke.

7.Ni ikimenyetso cyubwoba Ikindi kintu gishobora gutuma umugore ataka ngo ni ubwoba. Umugore ashobora kugirira ubwoba uwo bagiye gukorana imibonano mpuzabitsina maze bigatuma akora icyo gikorwa ataka.

8.Bishobora guterwa nuko umuntu aremye Iyo umuntu arimo gukora imibonano mpuzabitsina umubiri hari imisemburo ukora itandukanye maze amarangamutima yumuntu akazamuka akaba yanarira ariyo mpamvu hari nabarira amarira akaza.

Related Posts