Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Lilly Tronn, Umunyarwanda wihinduye umukobwa agiye guhurira mu gitaramo na Rick Ross.

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Umunyarwanda wihinduye umukobwa uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Lilly Tronn, azakira Rick Ross mu gitaramo uyu muraperi azakorera muri Leta ya Texas.

Iki gitaramo byitezwe ko kizaba ku wa 3 Nyakanga 2022, mbere y’amasaha make ngo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizihize umunsi w’Ubwigenge.

Ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo bigenda birutana bitewe n’amacupa y’ibyo kunywa uzitabira azakirizwa ndetse n’umubare w’abantu bemerewe kwinjirira ku itike imwe.

Itike ya make muri iki gitaramo izaba igura 60$, mu gihe iyo byenda kunganya agaciro yo izaba igura 100$, zose zizinjiriraho umuntu umwe rukumbi. Mu gihe mu myanya y’icyubahiro byo bizaba ari 200$ ku muntu umwe utagize ikintu na kimwe cyo kunywa yahawe.

Guhera ku bazishyura 1000$ kugeza ku 10000$ bazajya bahabwa ibyo kunywa binyuranye ndetse bahabwe n’umubare w’ababaherekeza muri iki gitaramo.

Muri iki gitaramo Rick Ross azahabwa ikaze n’umunyarwanda wihinduye umukobwa umaze kubaka izina nka Lilly Tronn.

Lilly Tronn ubusanzwe wahoze ari umusore witwaga Lionel, ni umwe mu banyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Akunze kwifashisha imbuga nkoranyambaga asangiza abamukurikira amashusho n’amafoto bigaragaza imiterere ye yamaze guhinduka neza ubu akaba asigaye ateye nk’inkumi ndetse abamurusha ikimero si benshi.

Afite ikibuno giteye nk’icy’abakobwa, afite amabere ndetse yishyizeho imisatsi imeze nk’iy’abakobwa, inzara ziba zisize nk’iz’abakobwa, anitwara nka bo neza neza. Mbese udasanzwe umuzi ntabwo wahirahira utekereza ko yigeze kuba umuhungu.

Abazi Lilly Tronn bavuga ko yihinduje umukobwa mu 2019, kuri ubu atuye mu Mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas.

Lilly Tronn, Umunyarwanda wihinduye umukobwa agiye guhurira mu gitaramo na Rick Ross

Lilly Tronn atarafata umwanzuro wo kwihinduza umukobwa

Biragoye kubona Lilly Tronn ngo utekereze ko yigeze kuba umusore
Lilly Tronn amaze kwihindura inkumi y’ikimero ndetse hari benshi mu nkumi karemano arusha uburanga bw’inyuma
Byagorana ko wahurira mu kabyiniro na Lilly Tronn ngo utekereze ko atari inkumi karemano mwasangiye
Lilly Tronn akunze gusangiza abamukurikira amafoto agaragaza imiterere ye

About Post Author

Related Posts