Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

M. Irene yavuze ko yagambaniwe n’abarimo Aimable Nzizera na Mike Karangwa Agahinda kuri Vestine na Dorcas baciye amarenga yo kureka umuziki nyuma yo gutandukana na M. Irene

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Abahanzikazi babyirukanye amavuta mu ndirimbo zihimbaza Imana, Vestine na Dorcas bumvikanye bavuga ko bagiye kureka umuziki nyuma yo gutandukana n’Umunyamakuru Murindahabi Irene [ M. Irene] wabinjije mu kibuga cy’umuziki mu 2020.

Itandukana rya M. Irene n’itsinda rya Vestine na Dorcas yafashaga mu muziki, ryihariye urupapuro rwa mbere rw’itangazamakuru mu Rwanda kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Nyakanga 2021 ubwo Irene yatangazaga ko yahagaritse imikoranire yari afitanye nabo.

Ni inkuru yatunguye umubare munini wanyuzwe n’inganzo y’aba bahanzikazi bakiri ku ntebe y’ishuri. M. Irene yifashishije shene ya Youtube ya Label yashinze yise MIE Empire yakoze ikiganiro gitunganyije yagaragarijemo ibyashyize akadomo ku rugendo rw’umwaka umwe yari amaze akorana na Vestine na Dorcas.

Muri iki kiganiro, yavuzemo ko intandaro yo gutandukana na Vestine na Dorcas ari shene ya Youtube y’aba bakobwa yinjizaga amafaranga umuryango wabo washakaga gufataho.

Ikindi ngo ni uko umugabo witwa Aimable Nzizera utegura ibitaramo bya ‘Rwanda Gospel Stars’ wabwiye Nyina w’aba bakobwa ko M. Irene yacyiriye ku bana be binyuze mu mafaranga asarura kuri Youtube, no kurishisha izina ry’abo yibarutse.

Uyu munyamakuru yananditse kuri konti ye ya Instagram, avuga ko atagambaniwe na Aimable gusa, ahubwo ko urutonde ruriho n’umunyamakuru Mike Karangwa ndetse n’umunyamategeko Benoit wifashishijwe n’umuryango we akandika ibaruwa imusaba gusubiza Youtube mu gihe cy’iminsi itatu, bitaba ibyo hakitabazwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

  1. Irene akomeza avuga ko mu gihe yari amaze akorana n’aba bahanzikazi nta kontaro bari bafitanye, ariko ko ibyo yabakoreraga byose yabaga yabyemeranyije na Nyina w’aba bana, Kandi ko yakoreraga mu mahame y’itorero rya ADEPR aba bahanzikazi babarizwamo.

Uyu munyamakuru yavuze ko nta kibazo afitanye na Vestine na Dorcas ndetse n’umubyeyi wabo, ahubwo agifatanye n’abagiye kumuteranya bashaka kurya ku byo yari amaze igihe aruhira.

Muri iki kiganiro, M. Irene yumvikanishije amajwi ya Vestine na Dorcas bafashe bakoresheje WhatsApp ibizwi nka ‘voice note’, aho aba bakobwa bamushimiye kuri buri kimwe yabakoreye kuva ku munsi wa mbere kugeza batandukanye.

Bombi bumvikana basuka amarira bitsa imitima! Dorcas yabwiye M. Irene ko yabitangiye birenga intekerezo zabo, ku buryo yabitayeho no mu gihe batabikekaga.

Ati “Turagushimira! Ikintu cya mbere tugushimira ni ukuri waradufashije uratuzamura. Icya kabiri watwishuriye ishuri, uratwambika utugurira imyenda, twagusaba ikintu dukenye ukakidukemurira. Warakoze cyane, hari n’ibyo wagiye wigomwa tukabibona. Warakoze kuba waratwishyuriye ishuri, ukatumenyekanisha.”

Uyu mukobwa yanavuze ko iyo yarwagara, M. Irene yohereza imodoka ikajya kumufata ikamukura mu kigo akajya kwivuza, hanyuma M. Irene akishyura ibitaro.

Ati “Ku ishuri narwara ukohereza imodoka iza kumfata nkataha, ukishyura ibitaro. Twarabibonye byose, ni ukuri Imana iguhe umugisha. Kandi warakoze.”

Vestine yavuganye ikiniga, avuga ko ibyabaye batari babyiteze, amushimira itafari rye ku muziki wabo, ariko kandi ngo ntibifuza gutandukana nawe.

Yavuze ati “Irene nanjye nakubwira waradufashije cyane, usibye ko nyine ntabwo abantu bajya bishimira ibyiza bigeze ku bantu n’aba bose baza ibintu byo ku kurega, byo kugira ute, ntabyo twari tuzi. Natwe n’ibintu byadutunguye, gusa turagushimira ariko turababaye ntabwo dushaka gutandukana nawe.”

“Turagusabye udufashe ntugende. Ntiwite kuri aba ngaba, turabizi ko wadukunze aba bose baje bitewe n’uko watuzamuye, batumenye.”

Uyu mukobwa yavuze ko hari abantu banyuze kuri Nyina bamwumvisha ko M. Irene yungukira mu mvune z’abana be. Avuga ko M. Irene yabishyuriraga ishuri, akabagurira imyambaro n’inkweto n’ibindi bumva atabarekura ngo agenda uko.

Vestine ati “Naba bashaka kutubera ba Manager kandi ntabwo ibyo tubyifuza. Nyine banyuze kuri Mama kugira ngo nyine batubone, kubera ko wari umaze kutugira abasitari.”

“Nta na kimwe twakuburanye, kuko twe waduhisemo ukoherereza Mama amafaranga y’ishuri nta na kimwe utadukoreye, ukaduha ibikoresho, tugiye ku ishuri ukaduha amafaranga, ukatugurira n’inkweto turagushimira cyane.”

Yavuze ko we na mugenzi we biteguye kureka umuziki mu gihe cyose baba batari kumwe na M. Irene. Ngo Imana nishima ko bakomeza guhembura ubwoko bwayo izabahagurutsa.

Ati “N’ibi byose ngo bije gutandukana, ni abantu banyuze mu matwi baca kuri Mama. Ariko twe tugiye kuva mu bintu byo kuririmba, turabihagarika niba ari byo bifuje. Imana niyongera gushima ko twaza ubwo tuzaza.”

Vestine na Dorcas baciye amarenga yo kureka umuziki nyuma y’uko bavuye mu maboko ya M. Irene

Vestine na Dorcas bashimye bikomeye M. Irene bavuga ko yabishyuriye ishuri, abagurira imyenda n’inkweto

KANDA HANO UREBE: M. IRENE YAVUZE AKARI IMURIRO KAGEJEJE KU ITANDUKANA RYE NA VESTINE NA DORCAS

“>

REBA HANO INDIRIMBO ‘NAHAWE IJAMBO’ YA VESTINE NA DORCAS YABUBAKIYE IZINA

 

 

Related Posts