Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Menya akamaro k’imibonano mpuzabitsina kubashakanye

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

#Sobanukirwa_n_akamaro_k_imibonano_mpuzabitsina_ku_bashakanye ?

Imibonano mpuzabitsina ku bashakanye ni ingenzi ikaba ikorwa hagamijwe kororoka no kunezeza umubiri ndetse no kongera ubusabane n’urukundo hagati yabo.Nyamara ubushakashatsi bunyuranye bwerekana akandi kamaro k’imibonano mpuzabitsina haba ku bagabo no ku bagore.
Ubu tugiye kubabwira akamaro ko gukora imibonano mpuzaitsina ku bashakanye nk’uko byatangajwe n’ubushakashatsi butandukanye.
#Icyitonderwa : Imibonano mpuzabitsina ikozwe n’abashakanye niyo mibonano yemewe kandi igirira akamaro abayikora.

  1. Byongera ubudahangarwa bw’umubiri.
    Ubushakashatsi bwagaragaje ko gukora imibonano byibuze kabiri mu cyumweru byongera ubwinshi n’ingufu by’ibirinda umubiri.ntibibasirwe n’indwara zandura. Izo ni nka grippe, n’izindi ndwara ziterwa na mikorobi.
  2. Ku bagore bibafasha kubasha gufunga inkari : Ubusanzwe abagore 30% bagira ikibazo cy’uko iyo atinze kujya kunyara ashobora kwinyarira.Iyo ukoze imibonano ukarangiza, byongerera imikaya yo mu kiziba cy’inda ingufu zo kwikanda na cyane ko mbere yo kurangiza akenshi usa n’uwihina ku buryo mu nda yo hasi hikanya cyane.
  3. Bigabanya umuvuduko udasanzwe w’amaraso : Ubushakashatsi nanone bwerekanye ko gukora imibonano, bigabanya uko umutima utera wohereza amaraso (systolic BP).
  4. Ni siporo : N’ubwo utasimbuza imibonano izindi siporo, ariko nayo hari icyo ikumarira.Imibonano ituma umubiri utwika Calories hafi 5 ku munota. Ibi byongerera ingufu umutima ndetse bikanatuma imikaya yawe ikora neza.Ku bifuza kugabanya ibiro, iyi nayo bayongera muri siporo bakora.
  5. Bigabanya ibyago byo kurwara umutima : Imibonano myiza ni ingenzi ku mikorere y’umutima.Dukuyemo ko bituma umutima utera neza, binafasha mu kuringaniza igipimo cya estrogen na progesterone. Iyi misemburo nayo iyo itari mu bipimo byiza, akenshi iyo iri hasi bitera indwara z’imitsi no gutera nabi k’umutima.Ubush
    akashatsi bwerekanye ko abagabo bakora imibonano mpuzabitsina byibuze kabiri mu cyumweru bibagabanyiriza 50% ibyago byo kurwara umutima.
  6. Byongera ibitotsi n akanyamuneza: Nibyo koko nyuma yo kurangiza, umubiri uhita wumva uguye agacuho noneho bigasozwa no gusinzira. Ibi akenshi uzabimenyeraho ko umugore arangije kuko ahita asinzira neza kndi umugore warangije ahora amwenyura naho utarangije ahorana umushiha n umunabi. Ibi biterwa n umusemburo wa Melatonin ukaba warabatijwe umusemburo w ibitotsi no kuruhuka.
  7. Birwanya stress : Kuba hafi y’uwo ukunda bigutera kumva uruhutse, ukibagirwa imiruho.Mu mibonano mpuzabitsina harekurwa umusemburo wa oxytocin, wabatijwe umusemburo w’urukundo. Niwo utuma umusabano n umubano mwiza mu bashakanye birushaho kwiyongera.
  8. Bituma uhorana itoto : Gukora imibonano mpuzabitsina byibuze inshuro 4 mu cyumweru bizagufasha gutuma utagaragaza gusaza ku ruhu. Ndetse ngo uzajya uboneka nk ufite imyaka yawe ukuyemo imyaka hagati ya 6 na 10. Rero umuntu nakubwira ko afite imyaka 35 wowe wamucyecyeraga 28, ibanga nta rindi.
    9.Ku bagabo gusohora kenshi byongera amahirwe yo kutarwara cancer ifata prostate arko nanone iyo iyo urengeje urugero nabyo binaniza prostate nabwo ukarwara cancer
Related Posts