Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Menya Daddy the Maximo Mwicira Mitali icyamamare mu mideri mu Rwanda

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Mwicira Mitali Daddy De Maximo yavutse mu 1982, ni inzobere mu mwuga wo kwerekana imideri, ni mwene Mwicira Silas na Mukamitali Marie Claire.
Yize amashuri ye y’ikiburamwaka n’abanza muri Camp Kigali igihe gito , mu 1990 hamwe n’abavandimwe be birukanwa muri icyo kigo cy’amashuli kubera gutotezwa bakomereza amashuli abanza i kinyinya.


.
Yinjiye mu mashuri yisumbuye muri G.S.O.B Indatwa mu 1992 akiri muto cyane, afite imyaka icumi gusa kuko yari yaratangiye umwaka wa mbere w’amashuli abanza afite imyaka ine gusa kubera ubuhanga byatangazaga abantu benshi cyane bigatuma akundwa,mu mashuli yisumbuye akenshi abafurere b’abashariti (Frères de la charité) baho bajyaga bamujyana gusangira nabo. Igihe jenoside yabaga mu 1994, bari batuye i Kinyinya, ijyana abe nawe arokokera hato.
Ingabo z’inkotanyi zafashe iwabo tariki 27 Mata 1994. Icyo gihe yahise ajya mu gisirikare cyazo, muri batayo ya gatatu yabaga mu ngoro inteko ishingamategeko yakoreragamo ( C.N.D). Ntibyatinze bajya ahahoze ari muri Gisenyi mu Bigogwe, Kamutwa, Mundende, Kabuhanga, Rwerere no mu birunga, amarayo igihe kigera ku myaka 2.
Mu 1996, abari bakiri bato mu gisirikare(ba Kadogo), basubiye mu mashuri, we ajya muri Kadogo school y’ahahoze ari muri Butare. Muri Nzeli 1996, yakomereje amashuri muri ETO Kibuye.
Mu 2004, Dady de Maximo yatangije “Dadmax Agence” intego yayo ari uguteza imbere ishusho nshya y’u Rwanda, agashushanya imyenda, agatunganya ibitambaro akanabikoramo imyenda, kwamamaza ariko gahoro gahoro agenda atera imbere.


Muri Gashyantare 2007, yagiye muri défilé de mode ngarukamwaka ibera i Douala muri Cameroun yitwa “Afric Collection”, iba irimo abakora imyenda bazwi cyane ku isi, harimo abakomoka muri Guinée Conakry, Mali, Ghana, Burkina Faso, Sénégal, Cameroun,France,Inde,USA n’ahandi henshi, rirangira nta gihembo abashije gukurayo. Muri Gashyantare 2008, yasubiyeyo noneho kuri iyi nshuro abasha gukurayo igihembo cya gatatu muri Africa mu rwego rwa “Jeune styliste”.

Ikintu cyamubabaje cyane mu buzima bw’ umwuga wekugera ubu, nuko cyane cyane mu gihe yabitangiraga, abantu batabifashe kimwe, abenshi muri bo batangiye kumusebya, bakanabirwanya, ibyo byanabaye ku bandi bahungu bakoraga modelling.
Naho ikintu kimushimisha ni uko agenda ahura n’abantu bambaye imyenda ye, yashushanyije akanadoda cyangwa iy’abandi bantu bamwiganye.Yahagarariye u Rwanda mu maserukiramuco atandukanye hirya no hino kw’isi twavuga nka Miss commonwearth,Afro-Arabe Conference,Face of Africa,African Fashion Fair…
Muri Mata 2009, yakoze défilé de mode yagaragazaga ububabare umuntu wahuye n’ibibazo byo gutemwa, akamara igihe runaka mu gihuru yihishe, yaba yaragize ku mubiri we. Iyo défilé de mode yakoze abantu benshi ku mutima.

Yaje gukora imwe mu ma Film yavuzweho cyane ya Documentaire yitwa iyubusamo (by the short cut) Daddy yakuze nta sekuru cyangwa nyirakuru azi amaze kubisobanurirwa neza yamenye ko bishwe 1994 imirambo yabo ikajugunywa mumigezi , kugeza ubu .

Nyuma yahoo gato 2006 nibwo yatangiye ubushakashatsi ku nzzuzi n’imigezi biri mu Rwanda bwaribugamije kwerekana ko imirambo nkiyo yagiye irohwa mu migezi yarigamije  kwerekana uburyo imirambo myinshi nkiyo yagiye igera mu kiyaga cya victoria aho abarobyi b’abagande babashije kurobamo myinshi aha rero yashakaga kugaragaza uburyo imirambo yagezeyo, aho yanyuze uburyo yagezeyo ndetse nigihe yamaze munzira ubwo bushakashatsi rero akaba yarabukoreye mu gihugu cya Uganda, Africa Yepfo aho CABC yarifite amashusho yerekana iyo mirambo.

Kuri ubu Daddy the Maximo abarizwa mu gihugu cya Denmark aho aho afite Personal radio ndetse akaba agenda atumira abahanzi ndetse nzabandi bantu batandukanye..

Tags: #AllySoudy  #Daddythemaximomitali #Liicollection

Src:https://www.instagram.com/p/CLAcs7lDonV/

Related Posts