Abahanga mu mibereho n’imibanire y’abantu n’abandi bavuga ko guhoberana ari igikorwa gituma umubano ukomeza kunoga mu buryo budasanzwe. Berekana ko guhoberana ari ikirungo gikomeye cy’urukundo haba ku bantu bashakanye no kubakundana.
guhoberana nibyiza cyane kubakundana
Si ibyo gusa kandi no ku nshuti zisanzwe no hagati y’abanyamuryango burya ngo guhoberana bitera akanyamuneza kabone nubwo umuntu ashobora kutamenya ingaruka nziza zamugezeho kubera guhoberana.
Uretse ibyo rero, abahanga mu buzima bavuga ko guhoberana hari indwara bishobora kukurinda ukazarinda usaza utazivuje kwa muganga kubera ko ukunda guhoberana. Ni yo mpamvu uyu munsi mu gice cy’ubuzima kigalisight.com yahisemo kubabwira ibyiza byo guhoberana :
Guhoberana bitera akanyamuneza
guhoberana bitera akanyamuneza
Guhoberana ngo bituma umubiri urekura umusemburo witwa Oxytocin utuma umuntu agubwa neza akibagirwa ibyo guhezwa, kwigunga no kubabara. Ni yo mamvu abashakanye bagirwa inama yo guhoberana n’abo bashakanye kugirango bibabere umuti w’ubwingunge.
Abantu barwaye indwara yo kwigunga na bo burya ngo kubahobera kenshi ni umuti ukomeye ubavura buhorobuhoro batanabizi bakazisanga bariyumvishe muri sosiyete nk’abandi. Guhoberana bifasha abantu kutihugiraho bakamenya ko buri wese akeneye undi.
2. Guhoberana bigabanya umunaniro w’ubwonko (Stress)
Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga bo muri kaminuza yitwa Carnegie Mellon iherereye muri Leta ya Pennsylvania muri Amerika bwagaragaje ko abantu bakunda guhoberana baba bafite ibyago bike byo kurwara stress ugereranyije n’abatajya bahoberana. Guhoberana bigabanya urugero rw’umusemburo wa Cortisol utera umunaniro ukabije mu mutwe (stress )
Prof Sheldon Cohen, wigisha isomo ryerekeranye n’imitekerereze ya muntu muri Carnegie Mellon University ari na we wari uhagarariye ubwo bushakashatsi, yagaragaje ko “guhoberana ari ikimenyetso cy’urukundo mvamutima, kandi bigafasha gutanga ibyiyumviro abantu baba bakeneranyeho bityo bikagira ingaruka nziza ku bwonko maze stress ikagabanyuka.”
- Guhoberana bigabanya umuvuduko ukabije w’amaraso :
Guhoberana ngo bituma ibyumviro by’uruhu byohereza amakuru ku mitsi ikorana n’umutima cyane cyane ku gice gishinzwe kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso maze icyo gice cy’umutima kigakora akazi neza ko kuringaniza umuvuduko w’amaraso ku buryo iyo umuntu afite umuvuduko ukabije w’amaraso guhoberana n’abantu yishimiye bishobora kugabanya cyangwa kuvura indwara ye.
- Guhoberana byubaka icyizere mu bantu: Abashakanye cyangwa abakundana ibi bashobora kubyumva vuba, burya iyo umukunzi wawe yakumenyereje kuguhobera maze igihe kimwe mwahura akaguhereza ikiganza wumva umugizeho ikibazo ndetse bamwe bashobora no kubishwanira.
Impamvu nuko iyo ataguhobeye uhita wiyumvisha ko byerekana ko atakikwishimira cyangwa se akaba afite undi muntu aharaye asigaye ahobera. Ni yo mpamvu guhoberana byongera icyizere mu bantu bafitanye umubano runaka.
5. Guhoberana binoza imikorere y’umutima :
Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya North Carolina, muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, bagaragaje ko abantu badahobera abakunzi babo baba bafite umutima utera cyane ku buryo ushobora gutera inshuro nyinshi mu munota ugereranyije n’uko umutima w’undi muntu ukunda guhoberana utera.
Niba rero ufite umukunzi, inshuti wishimira cyangwa abanyamuryango bawe ba hafi, ntukivutse amahirwe yo kubahobera igihe muhuye kuko uzaba wigirira neza mu buryo bumwe cyangwa ubundi.