Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Mexique: Umuganga yajyanywe mu bitaro nyuma yo guterwa urukingo rwa Covid-19

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Ubuyobozi muri Mexique bwatangaje ko umugore w’imyaka 32 wari umuganga yajyanywe mu bitaro nyuma yo guterwa urukingo rwa Coronavirus rwakozwe na Pfizer ifatanyije na BioNTech.

Uyu muganga utatangajwe izina, yajyanywe mu cyumba cy’indembe mu bitaro byo mu ntara ya Nuevo Leon iherereye mu Majyaruguru ya Mexique.

Reuters yatangaje ko uwo muganga yagaragazaga ibimenyetso birimo guhumeka nabi, gufuruta n’ibindi.

Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko mu isuzuma bamukoreye basanze yagize ikibazo cyo kwangirika mu bwonko bizwi nka encephalomyelitis.

Nta wundi mu batewe urukingo wigeze agaragaza ibimenyetso nk’iby’uwo muganga.

Muri Mexique abantu 126 500 bamaze guhitanwa na Coronavirus. Guhera tariki 24 Ukuboza hatangiye gutangwa inkingo ku bakora mu rwego rw’ubuzima.

Src: Igihe.com

Related Posts