Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Miss Mutesi Jolly yakuwe mu Kanama Nkemurampaka katoranyije 20 bajya mu mwiherero wa Miss Rwanda 2021

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Miss Jolly Mutesi wari washyizwe mu Kanama Nkemurampaka katoranyije abakobwa 37 bahagarariye intara zose n’Umujyi wa Kigali, ntabwo yongeye kwiyambazwa mu batoranyije abakobwa 20 bakomeza mu mwiherero.

Mutesi Jolly wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu 2016 yari amaze igihe ariwe uyoboye Akanama Nkemurampaka.

Kuri iyi nshuro mu guhitamo abakobwa bazakomeza mu mwiherero wa Miss Rwanda 2021, Mutesi Jolly yakuwe mu bagize Akanama Nkemurampaka.

Ubwo ibirori bya Pre- Selection byatangiraga, abashyushyarugamba basomye amazina y’abagize akanama nkemurampaka katumvikanyemo Jolly Mutesi.

Akanama nkemurampaka kayobowe na Emma Claudine akaba ari gufatanya na Utamuliza Rusaro Carine, Iradukunda Michelle, Mudakikwa Pamella na Uwimana Basile.

Mutesi Jolly yinjiye mu kanama nkemurampaka ka Miss Rwanda kuva mu 2018. Kuva icyo gihe yakomeje kugarukamo, ni ubwa mbere atagaragaye mu bakagize.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyatangije iri rushanwa, Miss Jolly Mutesi yari yatangajwe nk’uhagarariye Akanama Nkemurampaka ka Miss Rwanda 2021.

Nta mpamvu iyo ariyo yose yatangajwe yatumye uyu mukobwa adatoranywa mu bagize akanama nkemurampaka.

Ibi birori birasiga abakobwa 17 basezerewe hanyuma 20 bakomeze umwiherero wa Miss Rwanda uzatanga uwegukana ikamba uyu mwaka.

Ku wa 20 Werurwe hazabaho gutoranya Miss Rwanda 2021, mu birori bizabera kuri Kigali Arena bizanyuzwa kuri Televiziyo y’u Rwanda imbonankubone.

Abagize Akanama Nkemurampaka muri Pre-Selection ya Miss Rwanda 2021

Pamela Mudakikwa uzwi cyane mu bijyanye n’Itangazamakuru n’Itumanaho ndetse akaba azwi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane yashyizwe mu Kanama Nkemurampaka

Basile Uwimana, Umunyamakuru wa RBA ni ubwa mbere ashyizwe mu kanama nkemurampaka

Utamuliza Rusaro Carine witabiriye Miss Rwanda 2009 yongeye kugaruka mu kanama nkemurampaka k’iri rushanwa

Emma Claudine wamenyekanye nk’umunyamakuru nawe ari mu kanama nkemurampaka ka Miss Rwanda

Michelle Iradukunda, umunyamakuru wa RBA akaba umwe mu bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2009 ari mu bagize Akanama Nkemurampaka
Related Posts