Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Mohamed Salah aranenga bikomeye ikoranabuhanga rya VAR akarishinja kubishya umupira w’amaguru

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Mohamed Salah, umwe mu bakinnyi b’abahanga isi ifite mu mupira w’amaguru, yemeza ko umupira w’amaguru wabishye kubera ikoranabuhanga rya VAR ryifashishwa ku bibuga, akavuga ko ribishya umupira w’amaguru muri ibi bihe.

Mohamed Salah ukinira ikipe ya Liverpool, yatangaje ububi bwa VAR nyuma y’uko Liverpool itsinze West Ham ibitego 3-1 mu ijoro ryo ku cyumweru. Salah anenga iri koranabuhanga ashimangira ko ryangiza umukino kandi yumva ko ridashyirwa mu ngiro kimwe mu bikorwa by’amarushanwa yose ndetse no mu bihugu bitandukanye.

Uyu mukinnyi ukomoka mu Misiri muri Afrika n’ubwo yatsinze ibitego 2 muri uyu mukino bigatuma Liverpool ifata umwanya wa 3 muri shampiyona, ntiyemeranya n’ibikorwa na VAR. N’ubwo nta mpaka zavuzwe mu gihe cyo guhangana na West Ham, Salah yumvise ko ari ngombwa kuvuga ko atajya yishimira iri koranabuhanga rifata imyanzuro ku bibuga bitandukanye.

Uyu musore w’imyaka 28 yavuze ko VAR “yica umukino” anabaza ishyirwa mu bikorwa rya serivisi mu marushanwa atandukanye ya siporo. Salah yabwiye Sky Sports ati: “Nabivuze mbere, ntabwo nkunda VAR, kuva shampiyona yatangira, cyangwa na mbere yaho, ni igitekerezo cyanjye, VAR yica umukino gusa, umunezero w’umupira w’amaguru nayo ntukigaragara”.

Akomeza ahamya ko n’ubwo abizi ko ashobora guhanwa kubera kwinubira iri koranabuhanga ariko atabura kubivuga kuko bimurimo. Yagize ati: “Sinshaka kubyinubira, kubera ko ntashaka gucibwa amande, ariko igitekerezo cyanjye kuri VAR, sinyikunda, simbikunda ibyo ikora.”

Ibisubizo byo ku cyumweru bivuze ko ikipe ya Jurgen Klopp, Liverpool, ubu yicaye ku mwanya wa gatatu ku rutonde rwa shampiyona n’amanota, akaba ari urutonde ruyobowe na Manchester City. 

Src: inyarwanda.com

 

Related Posts