Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Mu ishyamba rya Kaminuza y’u Rwanda hongeye kuboneka umurambo w’umugabo

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

RIB yatangiye iperereza ngo hamenyekane icyateye urupfu gusa ababonye uyu murambo bavuze ko uyu mugabo yishwe ndetse ko hari hashize iminsi bibaye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngoma,watoraguwemo uyu murambo witwa Alphonse Mutsindashyaka,nawe yemeje ko uyu murambo ari uwa Mpumuje Athanase wari mu kigero cy’imyaka 42 wari usanzwe ari umukarani mu mujyi wa Huye yavuze ko yari amaze iminsi nk’ibiri apfuye ndetse yabonwe n’umugenzi wahitaga ndetse ngo uyu mugabo yari afite uburwayi kuko yasanganwe imiti mu mufuka gusa hari kurebwa niba yishwe cyangwa yiyishe

Umurambo we wajyanwe ku bitaro bya Kabutare kugira ngo usuzumwe.Hagiye gushyirwa amatara kuri uyu muhanda uri muri iri shyamba n’inzego z’irondo ry’umwuga.

Abaturage bari ahabonetse uyu murambo bemeje ko aha hantu n’ubusanzwe hateye inkeke kuko mu mezi ashize nabwo habonetse umurambo w’undi muntu ndetse benshi bemeza ko kuhaca ari nijoro uba ushaka urupfu.

Benshi basaba ko hashyirwa abashinzwe umutekano kuko ngo iri shyamba riziwi nka Arboretum rye gukomeza kuba indiri y’ubwicanyi

Murumuna w’uyu mugabo yavuze ko hari hashize iminsi 4 bavuganye nawe akababwira ko arwaye.

Igihe nk’iki umwaka ushize nabwo muri iri shyamba ’arboretum’ hatoraguwe umurambo w’umusore.

Mu gitondo cyo kuwa Gatanu tariki ya 27 Ukuboza 2019,nibwo umurambo w’uyu musore wagaragaye.

Abagenzi nibo babonye uyu murambo bwa mbere hafi y’umuhanda uva ku Mukoni ujya i Mpare bahita babimenyesha inzego z’umutekano.

Abagenzi nibo babonye uyu murambo bwa mbere hafi y’umuhanda uva ku Mukoni ujya i Mpare bahita babimenyesha inzego z’umutekano.

Aya makuru akimara kumenyekana Urwego rw’Ubugenzacyaha rwahise rutangira iperereza.

Related Posts