Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Mu Mujyi wa Huye habaruwe abantu 60 bafite uburwayi bwo mu mutwe.

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Mu Karere ka Huye ni hamwe mu hakunze kugaragara abantu bafite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe bazerera mu muhanda, bigaragara ko ntawe ubitaho.

Ni ikibazo bamwe mu baturage bavuga ko guhangayikishije bagasaba ko ubuyobozi bwagihagurukira.

Kubwayo Innocent asanga ubuyobozi bukwiye kugira icyo bukora abo bantu bakitabwaho ndetse bugategeka n’imiryango yabo kubitaho kuko yabatereranye.

Ati “Hari abo ubona hano mu mujyi basa nabi batitabwaho kandi bafite imiryango yagakwiye kubitaho bakanavuzwa bagakira. Icyo nasaba ubuyobozi ni uko bwakura bariya bantu mu muhanda bakavuzwa noneho bugatageka imiryango yabo kubitaho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko ikibazo cy’abafite uburwayi bwo mu mutwe gihangayikishije ariko bari gushaka uko gikumuka.

Ati “Ni ikibazo koko kandi gihangayikishije, ngira ngo mu ibarura ryakozwe ku bufatanye na RBC habarurwaga abantu 60 mu karere. Twateganyije mu ngengo y’imari ubufasha bashobora guhabwa igihe bagiye kwa muganga kuko hari ababa badafite ibyangombwa cyangwa ubwisungane mu kwivuza.”

Yakomeje avuga ko batangiye n’ubukangurambaga mu miryango kuko hari itabitaho bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo kugira ipfunwe, kubanena n’izindi.

Kuba mu Karere ka Huye hari ibitaro bivura abafite indwara zo mu mutwe, asanga byakoroha mu gukurikirana abo bantu hakiri kare.

Yavuze ko kuri ubu no kuri buri kigo nderabuzima hari umukozi ushinzwe gukurikirana abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Ati “Ni ukugira ngo nibura habeho gukumira no kumenya ikibitera habeho no gufasha abagenda bahura n’ibyo bibazo.”

Sebutege yasabye abaturage by’umwihariko urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge birimo urumogi, itabi n’inzoga zitemewe n’amategeko kuko biri mu byagaragaye bitera abantu uburwayi bwo mu mutwe.

Mu Mujyi wa Huye habaruwe abantu 60 bafite uburwayi bwo mu mutwe

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, avuga ko ikibazo cy’abafite uburwayi bwo mu mutwe gihangayikishije ariko bari gushaka uko gikumuka.
src:Igihe

About Post Author

Related Posts