Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Nirisarike Salomon ashobora kwerekeza muri Bundesliga

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Nirisarike Salomon yatandukanye na FC Pyunik nyuma y’umwaka n’igice ayerekejemo. Iyi kipe yo muri Armenia yabyemeje imwifuriza guhirwa binyuze mu butumwa yashyize kuri Twitter ku wa Mbere.

Uyu mukinnyi ukina hagati mu bwugarizi, yavuze ko hari andi makipe bakiri mu biganiro ndetse yizeye ko bizarangira vuba, akabitangaza.

Ati” Aho ngiye kwerekeza muri iyi minsi ndakora ikizamini cy’ubuzima, mpite nsinya, muri iyi minsi birarangira ndahita mbabwira ikipe n’igihugu.”

Nirisarike Salomon yagiye muri FC Pyunik muri Nzeri 2019, asinya amasezerano y’umwaka umwe nyuma yo gutandukana na AFC Tubuze yo mu Bubiligi. Ubwo yari amaze umwaka umwe muri Armenia, yongereye amasezerano, asinya undi mwaka.

Nubwo yirinze kuvuga ikipe imwifuza, bamwe mu nshuti ze za hafi bavuga ko yifuzwa n’imwe mu makipe yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Budage ishobora kuba Fortuna Düsseldorf yashoboraga no gukinira mu 2019.

Nirisarike Salomon w’imyaka 28, yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya Isonga F.A, muri 2012 yerekeza muri Royal Antwerp yo mu Bubiligi. Yayivuyemo mu 2014 agiye muri Sint-Truidense mbere y’uko mu 2016 atangira gukinira AFC Tubize yamazemo imyaka itatu, akerekeza muri FC Pyunik.

Nirisarike Salomon yatandukanye na FC Pyunik nyuma y’umwaka umwe n’igice

Nirisarike usanzwe uhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, ashobora kwerekeza mu Cyiciro cya Kabiri mu Budage

Related Posts