Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Nyuma y’imyaka irenga 25 ari impunzi Bakoze indirimbo Ihumuriza yitwa Gakondo

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Djabless umuhanzi ukizamuka usanzwe umenyerewe kunjyana ya HipHop kuri ubu ashyize hanze indirimbo afatanyije nabasore bazwi kwizina ryabarashi Kabombo baba mugihugu cya Finland ku mugabane w’iburayi.

GQ-Trigger Finger na mugenzi we Jay Rwaserera ni abasore Baba mugihugu cya Finland ariko bakaba baragiyeyo nyuma yo kuva mu Rwanda munkambi y’impunzi ya Kiziba iherereye mu karere ka Karongi. Bombi bakaba ari impunzi z’abakongomani bavukiye mu gihugu cya republika iharanira demokarasi ya Congo aho bita Masisi.

Nyuma yo kugera muri Finland bisanzemo impano yo kuririmba injyana ya HipHop kuko nubundi bari basanzwe babizi ariko kubera ubushobozi ntibibakundire ko babishyira hanze bitewe n’ubushobozi buke ndetse nubuzima bwo mu nkambi bwari bubagoye.

Nyuma yo kwicara bakibuka ubuzima bugoye banyuzemo baganiriye na Mugenzi wabo basize mu Rwanda ukiri munkambi Djabless bamuha igitekerezo nawe ntiyatinya kubyemera bakorana indirimbo bise Gakondo indirmbo irimo guhumuriza ndetse no kurema icyizere kumpunzi ziri munkambi zimazemo imyaka irenga 25.

Aho Djabless Agira ati “Umva mugenzi wanjye iyo nzira uri gucamo icyo kwambara ari induru icyo kurya ari fight, iyo nzira uri gucamo nubwo ari iyamaraso ihangane uzayicamo ihinduke umuharuro nubwo utera isekuro ihangane usindagire igihe ntikiragera. Ibuka 1996 duhunga icyatubyaye twari ibisekera mwanzi tutazi icyatsi nururo ubu twabaye bakuru ntitukiri ibibondo imyaka 25 nimyinsi intera intimba kuba ntazi home gusa njya nsaba Imana nyishimira nyitakambira ngo izangeze kubutaka bwiwacu kuri Gakondo. Komeza wiyuhe icyuya bucya bucyana ayandi nawe nyamara wabaho neza” Jimmy Click akaza yikira agira ati” Niyo waba uri umucakara ubuzima bugoye ukabaho nabi wicuza icyatumye uvuka ihangane bizashira akumuntu ntaho kajya arega ntamvura idahita”

GQ-Trigger Finger akaza yungamo kugice cya Kabiri agira ati” Ntamvura idahita nkuko ntanisheni idaturika sitwe twiteye umwaku wo kudakurira aho tuvuka ndacyari kavukire w’imasisi nubwo ntazi Isambu ntakeza kubuhunzi habe namba utazi iyo ava ntayoka iyo agana, banga mwabo mbona bihakana nkana ntagisekuru cyo mu kirere kibaho peace kumaniga yose ari mubuzima bugoye Inshallah ubarebe icyoroshye”

Kugitero gihera Jay Rwaserera akaza araper agira ati” Kwihangana bitera kunesha nyagasani nyagasani tabara ubwoko bwawe buheruka gakondo ari ibibondo struggle niyo life buri munsi kurutosho niho namenyeye icyiza nikibi uruziga rw’ubuzima rurikaraga ntiwihebe rimwe ntera ijisho hakurya ngafotora nkabona basaza basoma kunkangaza husler ntambagira imisozi nibibaya bya Masisi meditira kuri strombo ireshya nikibando ntegereje gakondo nshya yo mwijuru Hallelua!!”

Ikaba ari indirimbo bagaragajemo ubuzima babayemo ndetse hakaba harinabene wabo benshi bakiburimo bamaze imyaka irenga 25 mubuhunzi kuva 1996 bakumbuye mugihugu bavuyemo cya Congo. bakabahumuriza bababwira ko ntamvura idahita. Gakondo ni indirimbo yakozwe na Producer umenyerewe cyane Jimmy Click akaba n’umunyamakur kuri Radio isangano ivugira mukarere ka Karongi. Djabless akaba ahagaririwe na Gad tv show Presents mugihe GQ-Trigger Finger na Jay Rwaserera bakoze itsinda rwitwa Abarashi kabombo 

KANDA HANO UREBE GAKONDO

Related Posts