Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden ari gufatanya n’umukinnyi wa filime akaba n’umuhanzikazi Olivia Rodrigo mu bukangurambaga bashishikariza urubyiruko kwitabira gufata urukingo rwa Covid-19.
Olivia w’imyaka 18 y’amavuko, yamenyekanye muri filime “High School Musical: The Musical” zica kuri kuri shene y’abana Disney+. Azwi mu ndirimbo zirimo ‘Good 4 u’ imaze amezi ane isohotse, ‘déjà vu’ n’izindi zirebwa n’umubare munini kuri Youtube yafunguye mu mezi atandatu ashize.
Imbuga z’uyu mukinnyikazi wa filime zikurikirwa n’abantu benshi, nko kuri Instagram afite abamukurikira barenga miliyoni 14.
Kuri uyu wa Kane tariki 15 Nyakanga 2021, Olivia yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko byari iby’igiciro kinini kuri we kwinjira muri White House, aho yagiranye ibiganiro na Perezida Joe Biden ku kamaro ko kwikingiza Covid-19 n’ubukangurambaga bagiye gukora bwo gushishikariza urubyiruko kwitabira kwikingiza.
Uyu mukobwa yavuze ko hari urubyiruko rutekereza ko rufite ubudahangwa bw’umubiri ku buryo Covid-19 ntacyo yarutwara, ariko ngo siko biri “kuko kwikingiza aricyo kintu cyiza wakorera umubiri wawe n’ubuzima bw’abo ukunda.”
Olivia yavuze ko buri wese arebwa no kurokora ubuzima bwe. Ashishikariza buri wese kugana aho bari gutangira inkingo za Covid-19 kugira ngo yikingize ku buntu.
Yashimye abamaze gufata uru rukingo, ashima Perezida Joe Biden, Visi-Perezida Kamala Harris, Umunyamabanga wa Perezida Biden mu by’ubuzima, Dr. Fauci n’abandi bamwakiriye muri White House mu gutegura ubu bukangurambaga. Ati “Buri wese agomba gukingirwa.”
Perezida Joe Biden yanditse kuri konti ye ya Instagram ashima byihariye Olivia wamusuye muri White House. Amushimira kuba akoresha ijwi rye mu gushishikariza urubyiruko kwikingiza Covid-19.
Perezida Biden yavuze ko “Twese twemeye guhabwa urukingo rwa Covid-19, tuzatsinda iki cyorezo bidasubirwaho’. Ati “Mureke tubikore.”
Muri Amerika, abaturage benshi bamaze kwikingiza Covid-19, ariko urubyiruko ntabwo rurabyitabira cyane. Ubushakashatsi buherutse bwerekana ko 23% by’abari hagati y’imyaka 18 na 34 bavuze ko batazigera bikingiza Covid-19, abandi 21% bavuze ko bakiri kubitekerezaho.
Perezida Joe Biden yakiriye muri White House umukinnyi wa filime Olivia
Perezida Biden yavuze ko abaturage bose ba Amerika bemeye gufata urukingo, icyorezo cya Covid-19 bagitsinda mu gihe gito
Umukinnyi wa filime akaba n’umuhanzikazi Olivia yashimye Perezida Biden wamwakiriye muri White House

Ibyishimo kuri Olivia Rodrigo ubwo yinjiraga muri White House
Olivia asohoka muri White House-Yari yambaye imyenda y’ibara rya ‘pink’ n’inkweto ndende
https://www.instagram.com/reel/CRUVgMYFE6N/?utm_source=ig_web_copy_link
Perezida Joe Biden yashyize amashusho kuri konti ye ya Instagram ya Olivia Rodrigo amugaragaza ashishikariza urubyiruko kwitabira kwikingiza Covid-19
About Post Author
Gad Izabayo
Gad IZABAYO Author and the creator of Gad tv show and the Founder of Kigalisight.com.