Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Perezida Kagame yihanganishije abaturage ba Chad babuze Perezida

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yihanganishije abaturage b’igihugu cya Tchad n’umuryango w’uwari Perezida w’icyo Gihugu Maréchal Idriss Déby Itno witabye Imana ku wa kabiri tariki ya 20 Mata 2021, zize ibikomere by’amasasu.

Perezida Kagame yagize ati: ” [Perezida Idriss Déby Itno ] … azibukirwa ku ruhare rwe rutagereranywa mu kurwanya iterabwoba, ubuhezanguni n’ibindi.”

Amakuru y’urupfu rwe yatangajwe bwa mbere kuri radiyo na televiziyo by’Igihugu, bivugwa ko yarashwe mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yari yasuye ingabo zagabye ibitero ku nyeshyamba ziherereye mu Majyaruguru y’Igihugu.

Idriss Déby yari amaze gutangazwa nk’uwatsinze amatora nk’uko byatangajwe mu bisubizo by’agateganyo byagaragaje ko yatsindiye ku manota 79.3%.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Chad Général Azem Bemrandoua Agouna, yavuze ko mu gitero cyakomerekeyemo Perezida , Ingabo z’Igihugu zasubijwe inyuma n’izo nyeshyamba zari zerekeje mu Murwa Mukuru wa N’Djamena.

Idriss Déby Itno yari afite ipeti rya Maréshal, akaba yarabaye Perezida wa Chad guhera mu mwaka wa 1990 aho yari anakuriye Ishyaka Patriotic Salvation Movement riri ku butegetsi.

Nyuma yo gutangaza urupfu rwe, Guverinoma n’Inteko Ishinga Amategeko byose byasheshwe gisirikare gitangira kuyobora inzibacyuho mu gihe cy’amezi 18.

Inama y’igisirikare iyoboye igihugu ikuriwe n’umuhungu wa nyakwigendera, Mahamat Idriss Déby Itno, General w’inyenyeri enye akaba afite imyaka 37.

Related Posts