Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Perezida Macron yakubiswe urushyi mu maso n’umwe mu baturage yasuhuzaga

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yakubiswe urushyi mu maso ubwo yasuhuzaga abaturage bo mu gace kitwa Drome mu majyepfo y’igihugu cy’Ubufaransa kuri uyu wa Kabiri.

Abantu 2 bahise batabwa muri yombi bashinjwa gukubita uru rushyi mu maso Perezida Emmanuel Macron nkuko BFM TV na RMC babitangaza.

Perezida Emmanuel Macron yakubiswe uru rushyi n’umwe mu bantu wavuzaga induru ati “’A Bas La Macronie’ (’Down with Macronia’).

Abashinzwe umutekano wa Macron bahise bafata uyu muntu wakubise Macron na mugenzi we hanyuma undi ushinzwe umutekano we ahita amukura mu bantu.

Perezida Macron yari yasuye agace kitwa Tain-l’Hermitage muri Drome kujya kuganira n’abacuruza za resitora n’abanyeshuri agamije kuganira nabo ku buzima nyuma ya Covid-19.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga,yagaragaje Macron yambaye ishati y’umweru,agenda asuhuza abantu bari inyuma y’ibyuma,umwe avamo amukubita urushyi.

Abarinzi ba Macron bahisa bafata uyu mugabo wari wambaye umupira w’icyatsi,amadarubindi n’agapfukamunwa,wamukubise urushyi n’undi mugenzi we.

Icyakora Macron yakomeje kuganira n’abaturage bari hafi aho gusa ibiro bye byavuze ko habayeho kumusagarira ntibyatangaza byinshi.

Related Posts