Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, ku wa Mbere tariki 5 Mata 20201, yashyize umukono ku itegeko rimwemerera kongera kwiyamamariza umwanya wa Perezida akabona manda ebyiri z’inyongera, imwe imara imyaka itandatu, ibimuha amahirwe yo kuba yaguma ku butegetsi kugeza mu 2036.

Putin w’imyaka 68 uri ku butegetsi kuva mu 2000, yashyize umukono ku mushinga w’itegeko umwemerera kongera kwiyamamaza, nk’uko kopi y’ubutumwa bubigaragaza yashyizwe ku rubuga rwa Interineti rwemewe n’amategeko y’icyo gihugu.
Ikinyamakuru France 24 dukesha iyi nkuru, kivuga ko mu mwaka ushize mu rwego rwo kuvugurura Itegeko Nshinga ry’icyo gihugu ari bwo Abarusiya bashyigikiye iryo vuguruirwa ryazanywe na Vladimir Putin, ndetse n’abadepite bemeje umushinga w’itegeko rishya mu kwezi gushize.
Iryo tegeko rizemerera Putin kongera kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’igihugu nyuma y’uko manda ye ya kabiri izarangira mu 2024.