Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Perezida wa Haiti yiciwe iwe mu rugo arashwe umugore we ararusimbuka.

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Perezida wa Haiti, Jovenel Moïse yapfuye araswe n’abantu bamwiciye iwe mu rugo. Urupfu rwe rwemejwe na Minisitiri w’Intebe w’agateganyo w’iki gihugu, Claude Joseph.

Claude Joseph, Minisitri w’Intebe w’agateganyo wa Haiti yemeje amakuru y’urupfu rwa Perezida wa 42 w’iki gihugu Jovenel Moïse. Yavuze ko yishwe arashwe n’igitero cy’abatatse urugo rwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu. Ati ”Itsinda ry’abantu bataramenyekana barimo abavuga icyesipanyoro batatse urugo rwa Perezida barinjira”. Yakomeje avuga ko bahise bamurasa, yongeraho ko n’umufasha we bamurashe ariko akabacika.

Yayoboye iki gihugu kuva mu 2016

Ubu umutekano wakajijwe hari gushakishwa ababigizemo uruhare nk’uko ibinyamakuru birimo news.yahoo.com byabitangaje.

Related Posts