Umuririmbyi Juno Kizigenza uri mu bari kuzamuka neza cyane mu muziki w’iki gihe, yashyize hanze amashusho y’indirimbo igaragaramo umukobwa wambaye ikariso yo mu bwoko bwa ‘G-string’ cyangwa se y’umushumi itamenyerewe mu ndirimbo z’abahanzi mu Rwanda.
Iyi ndirimbo Juno Kizigenza yayise ‘Please me’ cyangwa se ‘Nshimisha’. Ivuga ku musore wanyuzwe n’urukundo yahawe n’umukunzi we ku buryo atakibasha kumuca inyuma kubera uburyo amushimisha mu rukundo by’umwihariko mu buriri.
Itaranamara igihe kinini isohotse, Intore Tuyisenge uhagarariye ihuriro ry’abahanzi ba muzika mu Rwanda, yabaye uwa mbere wamaganye iki gihangano ahamya ko gishobora kuba kirimo n’ibigize ibyaha.
Ibi yabivuze mu butumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga, aho yagize ati “Ni ibyo kugawa! Ariko se koko byakabaye bigurisha bingana iki ku buryo wakwemera kugirisha Igihugu, ababyeyi cyangwa abavandimwe ngo ukunde ubone amafaranga? Oya Ibi bikwiye guhinduka ku nyungu rusange, […] Hari n’ibyo tureba ukabona bigize icyaha pe.”
Muri ubu butumwa, Intore Tuyisenge yahise ashimira Meddy wakoze indirimbo igakundwa mu gihe gito kandi bitamusabye kwiyambaza ibituma ata indangagaciro z’ubunyarwanda.
Ni ibyo kugawa! Ark c koko byakabaye bigurisha bingana iki wakemera kugirisha Igihugu,Ababyeyi cg Abavandimwe ngo ukunde ubone amafaranga? Oya Ibi bikwiye guhuhinduka ku Nyungu rusange ntakureba uz'umuntu ubwe. Hari nibyo tureba ukabona bigize icyaha pe. @music_rwanda @RMbabazi
— Intore Tuyisenge (@intoretuyisenge) July 27, 2021
Mu guteguza iyi ndirimbo ye, Juno Kizigenza yakoresheje ifoto imugaragaza ahetse umukobwa kuri moto wambaye gusa iyi kariso ya G-string amatako ari hanze.
Iyi foto yavugishije benshi, umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu uzwi nka Oswakim wa Radio& Tv10, yanditse kuri Twitter abaza Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard niba bikwiriye mu muco nyarwanda.
Mu kumusubiza Bamporiki yanditse ati “Abarwayi bazavurwa, abanyabyaha bazafungwa. Umuco wacu ntupimirwa mu bwomanzi. Umuco uturana n’imico n’ingeso, ntimugahungabane ngo byacitse kubera umwe watannye, gusa gucyaha ni ibya twese. Dukomeze twubakire igihugu mu indangagaciro remezo, ntakizatubuza kugera ejo twemye.”
Juno Kizigenza ni izina rimaze kuba rinini mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda ndetse rifite umubare w’abakunzi benshi, kubera ubuhanga bw’uyu musore umaze umwaka atangiye umuziki mu buryo bw’umwuga.
Uyu musore amaze kumenyekana mu ndirimbo zirimo ‘Mpa formula’, ‘Nazubaye’, ‘Away’ yahuriyemo na Ariel Wayz, ‘Nightmare’ n’izindi.
Iyi ndirimbo yahise ivugisha abatari bake ikijya hanze
About Post Author
Gad Izabayo
Gad IZABAYO Author and the creator of Gad tv show and the Founder of Kigalisight.com.