Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Prezida Magufuri yitabye Imana.

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

John Pombe Magufuli wari Perezida wa Tanzania yitabye Imana ku myaka 61 azize uburwayi bw’umutima aho yaguye mu bitaro byo mu Mujyi wa Dar es Saalam yari arwariyemo.

BREAKING: President John Pombe Magufuri...

Inkuru y’urupfu rwa Magufuli yatangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu kuri Televiziyo y’Igihugu muri Tanzania, TBC na Visi Perezida w’iki gihugu cyo mu Burasirazuba bw’u Rwanda, Samia Suluhu.

Yagize ati “Yishwe n’indwara y’umutima aguye mu Bitaro byo mu Mujyi wa Dar es Salaam aho yavurirwaga. Nyakubahwa Magufuli yajyanywe kwa muganga ku wa 6 Werurwe 2021, mu Bitaro byita ku ndwara z’umutima, Jakaya Kikwete Cardiac Institute.’’

Mu ijwi ryuje ikiniga cyinshi amarira amuzenga mu maso, Suluhu yavuze ko minsi ibiri ishize aribwo uburwayi bwa Magufuli bwakajije umurego, atangira kwitabwaho mu buryo bwihariye nubwo byarangiye ashizemo umwuka.

 

Nkuko tubikesha igihe cyatangaje aya makuru bwa mbere mu Rwanda. Magufuli yari amaze imyaka myinshi arwaye indwara y’umutima yitwa “Atrial fibrillation”. Umuntu urwaye bene iyi ndwara, umutima we utera cyane mu buryo budasanzwe ku buryo ashobora kugira ibyago byo kuba n’imitsi yo mu bwoko yaturika cyangwa se umutima we ukaba wahagarara mu buryo butunguranye binajyana n’ibindi bibazo by’uburwayi bwawo.

Icyo gihe umutima uba utera mu buryo budasanzwe, bugoye kugenzurwa. Usibye kuba uyirwaye akunda kugaragaza ibimenyetso birimo kuba umutima watera cyane, ashobora no kubura umwuka cyangwa se agacika intege.

Related Posts