Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

RD.Congo: Ambasadeli w’ubutaliyani yishwe, FDLR hemejwe ko ariyo ibiri inyuma.

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemeje ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ari wo wishe Luca Attanasio wari Ambasaderi w’u Butaliyani muri icyo gihugu n’abandi 2 bari kumwe na we.

 

Mu itangazo ryasohowe na Visi minisitiri w’umutekano mu gihugu Bwana Arustude Bulakali MULULUNGANYA yavuze ko uyu munsi saa tatu za mu gitondo imodoka ya PAM yarimo uyu muminisitiri yarashweho na FDLR mu muhanda wa Rutshuru,Gurupoma ya Kibumba muri Teritwari ya Nyiragongo.

Iki gitero cyaguyemo abantu 3 barimo umushoferi w’iyi modoka n’Abataliyani 2 barimo n’uyu Ambasaderi w’Ubutaliyani muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo,Luca Attanasio,n’umurinzi we,Vittorio Lacovacci.

Luca Attanasio yarashwe mu nda n’izi nyeshyamba nkuko iri tangazo ribivuga atabarwa n’abarinzi b’ikigo cya ICCN gishinzwe kurinda ibidukikije gusa yagejejwe ku bitaro bya UN i Goma ariko yaje gupfa.

Leta ya RDC yatangaje ko yababajwe n’ubu bwicanyi ndetse yihanganishije umuryango wa nyakwigendera n’Abataliyani muri rusange.

Bikimara kuba,Minisitiri wa Congo ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marie Tumba, yabwiye abanyamakuru ko leta iri gukora iperereza ku iyicwa rya Luca Attanasio n’abandi bantu babiri biciwe hamwe na we.

Umukuru w’intara ya Kivu ya ruguru Carly Nzanzu yabwiye BBC ko abantu bitwaje intwaro bateye urukurikirane rw’imodoka zarimo abantu barindwi nk’isaha ebyiri n’igice za mu gitondo. Avuga ko babanje kwica umushoferi w’umunyekongo wakorera PAM (WFP), abandi bahita babatwara muri parc ya Virunga. Avuga kandi ko abarinda parc bashoboye kurokora bane muri bo ariko mbere yo guhunga, abateye bahita babanza kurasa ambasaderi n’umurinzi we, nyuma bahavuye nibwo byatangajwe ko bapfuye.

Federico D’Incà minisitiri w’Ubutaliyani ushinzwe imikoranire n’inteko ishingamategeko yatangaje ko “leta y’Ubutaliyani iri gushyira imbaraga mu kumenya ukuri” kuri uru rupfu.

Itangazo rya minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubutaliyani rivuga ko “ari akababaro kenshi kumenya urupfu rwa ambasaderi w’Ubutaliyani i Goma”.

Birakekwa ko iki gitero cyari kigamije gushimuta nk’uko bivugwa na bamwe mu bakozi bakorera ikigo Virunga National Park kiri hafi.

Related Posts