Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Rippy Knoss akomeje gutungura benshi kumpano afite idasanzwe yo kuririmba Hip Hop mu rurimi rwigifaransa, Kuri ubu akaba yashyize indirimbo nsha hanze.

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Ndungutse Charles ukorera umuziki muri Canada akaba n’uwo mu muryango wa hafi w’umuhanzi Kitoko aratangaza ko afite intego zo gukora umuziki nk’umwuga ukaba wanamutunga.

Uyu musore w’imyaka 22 yahisemo kwiyita Rippy Knoss nk’izina abamuzi nk’umuhanzi bazajya bamuhamagara.  Uyu musore wiyeguriye injyana ya Rap, yabwiye kigalisight.com ko impano yo kuririmba yatangiye kuvumbura ko ayifite akiri umwana ariko azitirwa n’ikibazo cy’ubushobozi buke.

Ati “Natangiye umuzika mu 2012, mfite imyaka 13 nari naratangiye kwandika uturirimbo turi mu njyana ya Rap/Hip-hop nkaririmbira abana twirirwanaga mu kagoroba, uretse ko nta bushobozi bwari buhari bwo kuzijyana muri studio. Nakundaga iyo Rap cyane ku buryo aho nanyuraga nkumva radiyo irimo gucuranga indirimbo y’iyo njyana nahagararaga nkayumva ikarangira nkabona kugenda, ari naho hakomotse iyo mpano yo kwandika.”

Uyu musore avuga ko impano yo kuririmba ifite imizi mu muryango we kuko afite mukuru we w’umunyamuziki ndetse bakaba bafitanye isano n’icyamamare Kitoko Bibarwa wamenyekanye mu njyana ya Afro Beat.

Ati “Abandi bantu baririmba mu muryango wanjye ni mukuru wanjye nkurikira witwa Russel twanakoranye indirimbo yitwa “Marigarita”, umuhanzi Kitoko Bibarwa nawe n’uwo mu muryango wanjye bya hafi [ba se baravukana]. Ibyo rero mbifatanya n’urukundo nkunda injyana ndetse n’impano yo kubikora.”

Avuga ko intego muri muzika ari ugukora ibihangano bimenywa n’abantu benshi ku buryo impano yazamwinjiriza amafaranga. Ati “Gahunda mfite muri muzika ni iyo kwaguka nkanamenyekanisha ibikorwa byanjye ku bantu benshi bikaba byanangirira akamaro cyangwa bikanyinjiriza mu yandi magambo.”

Kugeza ubu amaze gusohora indirimbo 14 zirimo “Marigarita” ifite amashusho, “Dollar Two” “Fort Retour”, “Amateka Yanjye”, “Velozo”, “Gagnant”, “Queen of My Heart” “bebe” yo aherutse gushyira hanze amajwi n’amashusho ndestse n’izindi.

Kanda hano urebe zimwe mundirimbo yakoze.

https://youtu.be/53AsobE-Gsg

Abahanzi yifuza gukorana nabo harimo Riderman, Fireman, Kaligraph Jones wo muri Kenya kuko ari bo bamukundishije cyane injyana ya Rap bigatuma anayikora.

Kurubu amaze gushyira indi ndirimbo hanze ikoze muburyo bugezweho indirimbo ikaba ari amashusho ndetse n’amajwi Iyindirimbo akaba yarayise Mel ikaba yaranditswe na RIPPY KNOSS ari nawe wayiririmbye ikorwa na studio ya FAR FROM HERE RECORDS, producer akaba ari WIGO PRODUCTION,mastering:FFHRECORDS aho yakorewe LOcation akaba ari Quebec Video ikaba ari Dominique BELANGER umukobwa wakinnye mumashusho Girl character ESTHER.

indirimbo bwambere y’abanje kuyita never again nyuma aza kuyihindura MEL (Meet The Eastern Luther) kuriwe yumvaga adashaka kuririmba urukundo ngo asingize abakobwa ahubwo ko ashaka gukora indrimbo zitanga ubutumwa kubantu bose kuburyo na se yayumva akagira ubutumwa akuramo.

kanda hano urebe indirimbo ya RIPPY KNOSS MEL

Related Posts