Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Sadate yasabiye Kapiteni w’Amavubi y’Abagore kwirukanwa kubera ubutinganyi.

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Uwahoze ari Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yasabiye Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Basketball, Tierra Monay Henderson, kwamburwa izo nshingano ndetse n’ubwenegihugu bw’u Rwanda kubera ko ari umwe mu babana n’abo bahuje ibitsina. Gusa, hari benshi bamaganye icyifuzo cye, bagaragaza ko ari ukwivanga mu buzima bwe.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Nyakanga 2021, anyuze ku rukuta rwe rwa Twitter, Sadate Munyakazi wayoboye umuryango wa Rayon Sports umwaka umwe, yasabiye kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abagore muri Basketball, Tierra Monay Henderson, kwamburwa inshingano afite muri iyi kipe ndetse akanamburwa ubwenegihugu bw’u Rwanda kubera ko abana n’uwo bahuje igitsina (Umutinganyi) kandi bihabanye n’umuco gakondo w’abanyarwanda.

https://twitter.com/SadateMunyakazi/status/1417384419434848276?s=20

Tierra Henderson yari ayoboye bagenzi be bakinana mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda yitabiriye irushanwa ry’akarere ka gatanu ryabereye muri Kigali Arena mu Cyumweru gishize, mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika byarangiye yegukanwe na Kenya itsinze Misiri ku mukino wa nyuma, mu gihe u Rwanda rwasoje ku mwanya wa Gatatu.

Muri Gicurasi, yemeye gushyingiranwa na Amanda Thompson bahuje igitsina.

Kuba ari muri icyo cyiciro cy’abazwi nk’abatinganyi mu Rwanda byatumye uwahoze ari Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, asaba ko yakwirukanwa mu Ikipe y’Igihugu ndetse akamburwa ubwenegihugu.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter, Munyakazi Sadate yagize ati “Imana yarimbuye Sodoma na Gomora kubera amabi nk’aya, umuco Nyarwanda ntiwemera ibintu nk’ibi, Leta y’u Rwanda ntishobora kurebera ibintu nk’ibi. Abihaye Imana ntibakwiye kwigisha gutanga amaturo ngo nibabona ibintu nk’ibi baruce barumire. Twamaganye ubutinganyi mu Rwanda. Ikibi cyamaganwe.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo ishyano ryacitse umurizo ahubwo Igihugu kibyaye igihunyira ubwo kibarutse ubutinganyi, uwo Kapiteni niyamburwe inshingano kandi turasaba ko yamburwa ubwenegihugu bw’u Rwanda byihuse. Dufite Umuco kdi igihugu kitagira umuco kiracika.”

Gusa, iki gitekerezo cya Munyakazi Sadate cyakiriwe n’abantu mu buryo butandukanye kuko hari abagaragaje ko ntacyo bitwaye kuba Tierra Monay Henderson ari umutinganyi.

Uwitwa Tuyikunde Gaba yagize ati “Kuki ari ikibi? Ni gute byangiza ubuzima bwawe? Ni iki kibi Sadate? Ntiwakabaye uteza urusaku mu buzima bw’abandi, ntacyo bimaze ahubwo birasenya.”

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Basketball mu bagore, Tierra Monay Henderson, aherutse kwemera gushyingirwa n’uwo bahuje igitsina

Munyakazi Sadate wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports, yasabye ko Tierra Henderson yakwambura ubwenegihugu bw’u Rwanda

Muri Gicurasi, Tierra Monay Henderson yambitswe impeta na Amanda Thompson

Tierra (wa kabiri ibumoso) ni we mukinnyiw’u Rwanda uheruka kuza mu beza b’irushanwa rya Zone V mu gushak itike ya Afrobasket 2021

Tierra Henderson ayoboye bagenzi be ubwo haririmbwaga Rwanda Nziza muri Kigali Arena mu cyumweru gishize

 

Related Posts