Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Sadio Mané agiye kuva muri Liverpool yari amazemo imyaka 6.

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Umunya Senegal,Sadio Mané, biravugwa ko umukino wa nyuma wa UEFA Champions League yaraye akinnye ariwo wa nyuma muri Liverpool.

Uyu mukinnyi wari umaze imyaka 6 muri Liverpool, nta gikombe na kimwe gikinwa ku rwego rw’ikipe atatwaye muri Liverpool ariyo mpamvu ashaka kujya gushakira ahandi.

Umunyamakuru uzwi cyane mu gutangaza iby’abakinnyi n’amakipe,Fabrizio Romano yavuze ko Sadio Mané yahisemo kuva muri Liverpool muri iyi mpeshyi nyuma y’imyaka myinshi idasanzwe yagiranye na The Reds

Mané ngo yumva yiteguye kujya kureba uko n’ahandi byifashe ndetse ngo byitezwe ko n’ubuyobozi bwa Liverpool bwiteguye kumurekura.

Uyu mukinnyi ngo yubashye cyane ikipe ya Liverpool,umutoza Klopp n’abafana kuko atifuje ko ibiganiro n’andi makipe byakomeza kandi bari kwitegura imikino ikomeye irimo n’uwaraye ubaye.

Ikipe ya FC Bayern Munichen yo mu Budage niyo ivugwa cyane ko igiye kwegukana uyu munya Senegal w’umuhanga cyane nubwo nta kiratangazwa.

Mane winjiye muri The Reds avuye mu ikipe ya Southampton muri 2016 kuri miliyoni 34 z’amapawundi.

Nk’uko ikinyamakuru cyo mu Bufaransa L’Equipe cyabitangaje mu ntangiriro z’iki cyumweru,uyu musore w’imyaka 30 yiteguye gusinya amasezerano y’imyaka itatu mu ikipe y’umutoza Julian Nagelsmann.

Biteganijwe ko Bayern izatanga miliyoni 30 z’ama euro (miliyoni 25 z’ama pound) mu kugura Mane.

Mane yatsinze ibitego 120 mu mikino 269 yakiniye liverpool kuva 2016, ariko birasa nka’ho bishoboka ko azava kuri Anfield kugira ngo asimbure Robert Lewandowski kuri Allianz Arena.

Sadio Mane yari asigaje amasezerano y’umwaka 1 yari kurangira muri Kamena 2023.

About Post Author

Related Posts