Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Thierry Henry yibasiye Mo Salah amusaba kwirinda kuvuga mbere.

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Thierry Henry yavuze ko bitari bikwiye ko Mo Salah agira icyo avuga mbere y’umukino wa Champions League, kuko byamushyize ku gitutu kitari ngombwa.

Uyu munyabigwi wa Arsenal yanenze ibyo Mohamed Salah yakoze mbere y’umukino wa nyuma, ubwo yavugaga ko ashaka guhura na Real Madrid akihorera. Liverpool yatsinzwe na Real Madrid igitego 1-0 cya Vinicius Junior ku munota wa 59, bituma yongera gutakaza igikombe cya shampiyona imbere ya Real Madrid mu myaka ya vuba aha.

Mu 2018 nabwo Real Madrid yari yatsinze Liverpool ku mukino wa nyuma wa Champions League ibitego 3-1, ubwo Mohamed Salah yavunwaga na Sergio Ramos bituma adasoza uyu mukino. Abajijwe n’itangazamakuru nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma, Salah yatangaje ko yumva ashaka guhura na Real Madrid akihorera ibyabaye byose mu 2018, ariko uko kwihorera ntikwagezweho ariyo mpamvu Thierry Henry nawe yibasiriye uyu mukinnyi avuga ko ibyo yavuze bitari bikwiye.

Ikosa Ramos yakoreye Mo Salah byatumye avuga ko azihorera

“Ibi bintu twarabivuze kuva cyera, icy’ingenzi ni ugushyira umupira mu izamu, Real Madrid yabonye ayo mahirwe rimwe gusa ihita itsinda igitego.” Thierry Henry aganira n’itangazamakuru.

“Liverpool yabonye amahirwe menshi gusa yahuye n’umuzamu uhagaze neza, mwibuka ko nababwiye ko no mu mikino ya 1/2 atashimiwe bingana n’akazi yari yakoze. Ni umwe mu bazamu beza ku Isi, ndetse urusha Ederson wa Liverpool kandi yabyerekanye nijoro.”

Mo Salah ni umwe mu bakinnyi bababaye cyane muri uyu mwaka w’imikino kubera ibikombe yatakaje

Thierry Henry yashoje avuga ko atari byiza kuvuga ukikomanga ku gahanga mbere y’umukino. Yagize ati” nzahora mbivuga ntukagire icyo uvuga mbere y’umukino wa nyuma. Wowe tsinda Real Madrid ubundi uvuge ibyo ushaka, uko niko kwihorera kwiza naho iyo uvuze mbere biba bigusaba gutsinda kandi Mo Salah byaramunaniye.” Thierry Henry ni umwe mu bakinnyi batazibagirana mu ikipe ya Arsenal, kuko yayifashije kugera ku mukino wa nyuma wa Champions League mu 2006 baza gutsindwa na Barcelona ibitego 2-1.

Thierry Henury ni umwe mu bakinnyi baranze amateka ya shampiyona y’Ubwongereza

src: inyarwanda

About Post Author

Related Posts