Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Trey Songz yumiwe nyuma y’amashusho yasakajwe bikavugwa ko ari aye ari gusambana.

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Mu mashakiro y’imbuga nkoranyambaga zitandukanye, abantu benshi bari gushakisha umuririmbyi Tremaine Aldon Neverson wamamaye nka Trey Songz, nyuma y’amashusho y’urukozasoni yasakajwe bivugwa ko ari aye.

Aya mashusho agaragaza umukobwa uri konka igitsina cy’umugabo bivugwa ko ari Trey Songz.

Abantu batangiye kuvuga ko ariwe nyuma yo guhuza ibishushanyo afite ku maboko n’iby’uwo uri muri ayo mashusho bakavuga byanga bikunze ari we. Abandi bavuga ko ijwi ry’umugabo ryumvikana muri ayo mashusho ari irya Trey Songz nta kabuza.

N’ubwo bimeze gutyo ariko, uyu muhanzi nta kintu kidasanzwe arabivugaho gusa yifashishije imbuga nkoranyambaga zitandukanye aca amarenga y’uko ibyo bari kumuvugaho nawe ubwe byamutunguye.

Nyuma y’ikwirakwizwa ry’aya mashusho bivugwa ko ari aye, uyu musore w’imyaka 36 yashyize amafoto ye ku rukuta rwe rwa Instagram afashe telefoni ayihanzemo amaso, agaragaza ko asa nk’uwatangariye ibirimo kumuvugwaho.

Yanashyize ubundi butumwa ku rukuta rwe rwa Twitter, ashyiraho indirimbo ye yise ‘Don’t Judge’ cyangwa se mu Kinyarwanda ngo ’reka guca urubanza’.

Trey Songz yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ’Say Aah’, iyitwa ’Bottoms Up’ yakoranye na Nicki Minaj, ’Heart Attack’ n’izindi yagiye akora zibumbiye kuri album afite zirimo iyitwa I Gotta Make It, Trey Day, Ready, Passion, Pain & Pleasure, Chapter V, Trigga n’izindi.

Uyu muririmbyi watangiye umuziki muri 2005 amaze guhatanira ibihembo bikomeye mu muziki birimo Grammy Awards. Yabaye umuhanzi w’umugabo waranze umwaka wa 2010 mu bihembo bitangwa na BET, yanatwaye ibindi bihembo birimo icya MuchMusic Video Awards, Soul Train Music Awards n’ibindi.

Related Posts