Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

U Bufaransa: Imyigaragambyo y’abadashaka amabwiriza mashya ya COVID-19 yakajije umurego

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Umubare w’abitabira imyigaragambyo y’abadashyigikiye amabwiriza mashya yashyizweho na Guverinoma y’u Bufaransa mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 ukomeje kwiyongera ari nako igera mu bice bitandukanye by’iki gihugu.

Abigaragambya ni abatemeranya n’amabwiriza mashya yashyizweho arimo n’avuga ko guhera ku wa 15 Nzeri abakora mu bitaro, amavuriro n’ahandi hantu hahurira abantu benshi bagomba kwikingiza bitagenda gutyo bakaba bafatirwa icyemezo cyo kutishyurwa.

Aya mabwiriza kandi avuga ko guhera mu kwezi gutaha abantu bazajya basabwa kwerekana icyangombwa cy’uko bakingiwe cyangwa nta COVID-19 bafite kugira ngo bajye mu kabari, mu maduka, mu nzu zerekanirwamo sinema ndetse no muri gari ya moshi.

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, ubukana bw’iyi myigaragambyo bwarushijeho kwiyongera kuko bashyamiranye na polisi kugeza aho hitabazwa imyuka iryana mu maso n’amazi mu kubatandukanya.

Abigaragambya bari bafite ibyapa biriho ubutumwa bugaragaza ko batishimiye guverinoma y’u Bufaransa burimo n’ubugira buti “Muhagarike igitugu”.

Kuri uyu munsi iyi myigaragambyo yitabiriwe n’abagera kuri 161,000, mu gihe mu cyumweru gishize yari yitabiriwe n’abantu 114,000. Iyi myigaragambyo ikorerwa mu mijyi nka Marseille, Montpellier, Nantes na Toulouse.

Aba baturage bakomeje kwigaragambya mu gihe Guverinoma y’u Bufaransa yatangaje ko iki gihugu cyamaze kwinjira mu nkundura ya kane y’icyorezo cya COVID-19, aho imibare y’abandura n’abahitanwa n’iki cyorezo yongeye kuzamuka.

 

Related Posts