Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

U Buhinde: Umuhanzi Sidhu Moose Wala yishwe arashwe.

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Shubhdeep Singh Sidhu, umuraperi wamamaye mu muziki w’u Buhinde nka Sidhu Moose Wala yitabye Imana arashwe n’abagizi ba nabi.

 

Uyu musore w’Imyaka 29 y’amavuko yishwe arashwe mu ijoro ryo ku itariki ya 29 Gicurasi uyu mwaka ubwo we n’abandi bantu babiri bari kumwe bagenda mu gace akomokamo ka Punjab, mu Majyaruguru y’u Buhinde, Gusa abo bari kumwe bo bakomerekejwe n’amasasu.

Umuvugizi wa Polisi muri ako gace, VK Bhawra yavuze ko uyu musore yarashwe n’agatsiko k’amabandi akomoka muri Canada ariko afite ishami muri gace.

Umuryango wa nyakwigendera wo wahise usaba Bhawra kureka guhuza urupfu rwa nyakwigende n’udutsiko tw’amabandi asanzwe Akorera muri ako gace atabanje gukora iperereza.

Uru rupfu rw’iki kirangirire rwakuruye urunturuntu ku mbuga nkoranyambaga ndetse abatavuga rumwe na leta banenga bikomeye igipolisi cy’iki gihugu ndetse na leta kubwo kutabasha guhashya imitwe y’amabandi ibarizwa muri ako gace.

Zimwe mu ndirimbo z’uyu muhanzi wishwe

Sidhu Moose Wala yishwe arashwe

About Post Author

Related Posts