Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

U Burundi, u Rwanda na Leta zunze ubumwe z’Abarabu bimwe mubihugu bitemerewe gukandagira mu Bwongereza.

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Minisitiri ushinzwe ubwikorezi mu Bwongereza Grant Shapps yatangaje kuri Twitter ko abaturage b’Ubwongereza batashye ari bo bemerewe kuhagera bafite icyemezo ko batanduye kandi nabwo bakabanza kujya mu kato mu minsi 10.

Ubwongereza ntibusobanura niba muri ibi bihugu bitatu harageze ubwo bwoko bushya bwa coronavirus, muri aka karere bumaze kuboneka muri Kenya kugeza ubu.

Mu Rwanda, kuwa kabiri uraha nibwo hazashira ibyumweru bibiri umurwa mukuru Kigali uri mu bihe bidasanzwe bya ’guma mu rugo’, mu gushaka guhangana n’inkubiri ya kabiri ya coronavirus.

Muri uku kwezi kwa mbere gusa, coronavirus yishe hafi ya kimwe cya kabiri cy’abo imaze kwica bose 186 kuva yagera mu Rwanda mu kwezi kwa gatatu umwaka ushize.

Kugeza ubu kandi hejuru ya kimwe cya gatatu cy’abanduye bose hamwe 14,529 nabo babonetse muri uku kwezi.

U Rwanda rushyirwa na bimwe mu bigo by’ubushakashatsi mu bihugu bihagaze neza mu kurwanya coronavirus.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, u Burundi bwatangaje ingamba zo gufunga imipaka yo kubutaka no ku mazi mu kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo, mu Burundi hamaze kuboneka abayanduye barenga gato 1,000.

Mu Burundi muri uku kwezi nibwo abantu bategetswe kwambara udupfukamunwa mu gihe bari bagiye gutega imodoka rusange.

Muri aka karere, u Rwanda n’u Burundi byiyongereye kuri Tanzania na DR Congo nabyo Ubwongereza bwafatiwe ingingo nk’iyi muri uku kwezi.

Ubwongereza ni igihugu cya gatanu ku isi kizahajwe n’iki cyorezo aho kimaze kwica abantu barenga 100,000 n’abacyanduye barenga miliyoni eshatu.

Related Posts