Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Ubu haribazwa icyaba cyarateye abantu guhagarika kwerekana ibyo bariye kumbuga nkoranyambaga//ese ntabwo mu kirya?//

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Ubu abantu benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga berekana ibyo bahugiyemo ndetse nuko umunsi wabagendekeye, bamwe bakabikora bagirango bereke ababakurikirana ibyo biriwemo ndetse naho biriwe. Gusa harabemeza ko bamwe bakoresha imbuga nkoranya kugira ngo berekane imitungo bafite cyangwa se imyambaro myiza igezweho bafite.

Gusa mu minsi ishize abenshi bakoreshaga izi mbuga nkoranyambaga berekana amafunguro bagiye gufata ,Kugaragaza amashusho y’ibyo kurya ku mbuga nkoranyambaga ni ibintu bihuriweho n’abantu batandukanye bo muri Kigali cyane cyane kuri sitati(status) ya Whatsap. Ariko urebye muri iyi minsi ya Guma mu Rugo urasanga ntabyo bakigaragaza nka mbere, bikantera kwibaza uko byagenze.

Amafunguro bamwe bakunda gushira kuri sitati (status) bitewe nuko yateguwe neza.

Nyiri ugukora ibi, afotora ifoto cyangwa agafata akavidewo gatoya bimworohera gushyira ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ibiryo agiye kurya, ubundi rimwe na rimwe aya mashusho bakayaherekezanya utugambo tuvuga uko ibyo biryo biryoshye, cyangwa rimwe na rimwe ukumva ari no gushimira uwabimugaburiye (Aha akenshi bavuga uwo basohokanye bakajya gusangira).

Ibi bintu bihuriweho n’abagabo ndetse n’abagore n’ubwo urebye neza abiganje ari abagore. Abantu benshi bakunda kubivugaho, bamwe babinenga, ndetse hari n’abandi banavuga ko bibabangamira ngo aho bageza ibyo kurya ku meza umuntu mbere y’uko barya, we akabanza gufotora. Ariko ba nyiri kubikora bo bakubwira ko bumva ari uburenganzira bwabo kandi bumva babikunze ndetse binabashimishije ubundi bakavuga ko babona ibyo biryo bisa neza, biryohewe no kubishyira ku mbuga nkoranyambaga.

Akaboga ni kamwe mu mafunguro umuntu abona akumva atakihererana aterekanye ko arimo akarya.

Abenshi muri aba cyane cyane abakobwa iyo bashyize ibyo kurya ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, ubundi bakanishyiraho n’amafoto yabo bari kubirya, baba bakwereka ko ari bwo buzima biberamo mbese ari yo ndyo barya buri gihe. Ariko igitangaje ubu ntabyo bacyerekana niba batakirya simbizi.

Ni kenshi abantu bagiye banenga ibi byo kugaragaza ibiryo, aho bagiye bavuga ko babishyira ahagaragara atari uko bakunda kugaragaza ibyo kurya byose, ahubwo abenshi babikora kuko baba babonye ibiryo byiza batamenyereye, kuko biramutse ari umuco bifitiye wo kugaragaza ibyo kurya bariye, bari kuba bagaragaza n’imvange bariye iwabo mu rugo.

Ibi ariko nanjye naje kubyitegereza muri iyi minsi ya Guma mu Rugo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye nza gusanga koko haba harimo ukuri kwinshi mu kuba bagaragazaga ibiryo byiza gusa bariye iyo muma resitora na za Hoteli. None se koko niba mwabigaragazaga kuko mubikunda, ubu ntabwo mukirya? Ko se ubu mudafotora ngo mutwereke ibyo mwariye?
Ikigaragara ni uko aba bakunda kugaragaza ibyo bariye mu maresitora n’amahoteli atandukanye baba basohokeyemo, ariko ibiryo by’iwabo mu muryango biciriritse bakaba bataterwa ishema no kubigaragaza. Muri make rero ntabwo ibi mubikorera kubikunda ngo muragaragaza ibyo mwariye, ahubwo wa mugani biba ari uburyo bwo kwirata no kwiyemera ko murira ahantu hasobanutse cyangwa murya ibiryo bisobanutse.

Ku bwanjye mbona uwaba akora ibi bintu kuko abikunze, n’ubundi yaterwa ishema no kugaragaza n’ibyo yaririye iwabo mu rugo, nibura tukabimumenyeraho ko ari umuco we, dore ko wenda ari n’uburenganzira bwe bwo gushyira ku mbuga nkoranyambaga ibyo yariye. Ariko uzategereza ko azongera kubigaragaza ari uko Amahoteli n’Amaresitora afungurwa, ubwo uwo ntazirarire ngo yumva akunda gushyira ku mbuga nkoranyambaga ibiryo yariye, ahubwo azavuge ko mu gihe agize amahirwe yo kubona ibiryo byiza ahita abishyira ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo abantu babibone.

Related Posts