Ikanisa ni urusengero,mu gihugu cya Uganda bagira icyo bita Ikanisa ya Uganda iba ikomeye cyane bityo uwahoze ari umuyobozi wayo Stanley Ntagali yahagaritswe mu bikorwa by’urusengero nyuma yo kumenya ko yasambanyije umugore w’umugabo.
Ibinyamakuru byo muri Uganda bivuga ko bamwe mu Bakiristu bataramenya aho satani yaturutse agakoreshe umukozi w’Imana kandi ari mu myaka y’izabukuru akajya mu busambanyi.
Ubu uyobora urwo rusengero witwa Dr. Stephen Kazimba Mugalu akaba yamaze kwandikira uyu musaza Stanley Ntagali mu ibaruwa yamwandikiye kuwa 13 Mutarama 2021 ko nyuma yo kumenya ko yasambanyije umugore w’umugabo kandi akaba abyemera ko yabikoze ahagaritswe mu bikorwa by’Urusengero.

Dr. Stephen Kazimba Mugalu nyagize ati “Umuvandimwe wacu satani yaramushutse yica amasezerano yagiranye n’Imana ndetse n’ayo yagiranye n’umugore we wo mu rugo ko atazamuca inyuma akaba ahagaritswe mu bikorwa byose by’Urusengero n’ubwo yemera icyaha akagisabira imbabazi”.
Yakomeje avuga ko Stanley Ntagali hari ibyo yarahiriye mbere yo ghabwa inshingano mu ikanisa ariko izo ndahiro zose yazirenzeho akora icyaha cy’ubusambanyi.
Amakuru avugwa mu bantu bivugwa ko satani yanyuze mu mugore witwa Judith Tukamuhabwa akaba ari umugore w’Umupasiteri witwa Rev. Christopher Tugumehabwe wigisha ibya (Theology & Religious Studies)muri kaminuza ya Bishop Barham University College i Kabale.
Urugo rwa Rev. Christopher Tugumehabwe n’umugore we Judith Tukamuhabwa ko bamaze igihe bari mu makimbirane ariko Stanley Ntagali akaba ariwe wageragezaga kubafasha gukemura ibibazo by’urugo rwabo birangira arusenyeye kimwe.
Uwitwa Kojja Kityo inzobere mu by’urukundo yagize ati “Stanley Ntagali nawe n’umugabo nk’abandi afire filingizi(feelinds)kuba yasambanye n’umugore w’umugabo sicyo kibazo kuko siwe wa mbere usambanye n’umugore w’umugabo benshi barabikora”.
Hari abandi bavuze ko umugore wasambanye na Stanley Ntagali kubera ubwiza bwe n’undi mugabo wese abonye uko amusambanya yamusambanya kuko abagore beza bose abagabo barabifuza ubwo rero kuba yabonye uko amugwa urwaho akamusambya nta kibazo kirimo dore ko atasambanye n’umugore mubi nibyo byari kuba bibabaje.