Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Ubutariyani bwegukanye igikombe cy’uburayi busiga Abongereza mu marira (AMAFOTO)

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Ikipe y’igihugu y’Abatariyani niyo yegukanye igikombe cy’uburayi batsinze Ubwongereza kuri penariti 3 kuri 2.

Igikombe cy’uburayi cyari kimaze igihe kigera ku kwezi kibera mu mijyi igera kuri 12 itandukanye kigeze ku iherezo Ubutariyani bwegukanye igikombe cyabwo cya kabiri kuko baherukaga igikombe nk’iki mu 1968.

Ku munota wa 2 Ubwongereza bwari bumaze gufungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Luke Shaw igice cya mbere kirangira ari igitego kirangira ku busa.

Mu gice cya kabiri ku munota wa 66 Bonucci yaje kwishyura igitego ku mupira wari uturutse muri Koroneri, iminota 90 irangira ari igitego kimwe kuri kimwe.

Hongewe ho iminota 30 nayo rubura gica, hitabazwa penariti. Ku ruhande rw’Ubutaliyani Berardi, Bonucci, Bernardeschi bazinjije, Belotti na Jorginho barazihusha.

Ku ruhande rw’u Bwongereza Harry Kane, Maguire, nibo bazinjije, Rashford, Saka na Sacho barazihusha. Ubutariyani bwegukanye igikombe kuri sitade Wembley ubwongereza bwari bwakiriyeho.

EURO 2020 Final, Italy vs England Highlights: Italy Champions As England  Suffer Penalties Heartbreak | Football News

 

 

Related Posts