Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Ubwiza bw’abahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2021 bwaciye ibintu muri Zambia

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Irushanwa rya Miss Rwanda mu 2021 riherutse gushyirwaho akadomo mu birori byabereye mu Intare Arena byavugishije benshi yaba mu Rwanda n’imahanga, ku buryo muri Zambia ho batangariye ubwiza bw’aba banyarwandakazi.

 

Ikinyamakuru Zambia Reports cyashyize ku rukuta rwacyo rwa Facebook ifoto igaragaza abakobwa 20 bahataniraga ikamba, abagikurikira bacika ururondogoro babonye uburyo ari ibizungerezi.

Iyo foto iherekezwa n’amagambo agira ati “Abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda mu 2021. Amahirwe masa ku bagize Akanama Nkemurampaka!”

Abanya-Zambia mu bitekerezo birenga 370 byakurikiye ifoto y’aba bakobwa, bagaragaje uburyo batunguwe n’uburanga bafite.

Uwitwa Omega Siamweela yagize ati “Muze murebe abakobwa ba Paul Kagame. Nshobora gutekereza ko ari abuzukuru b’abamarayika bavuye mu ijuru bagatura mu Rwanda.”

Festus Zimba we yagize ati “Noneho ubu ndumva impamvu abagore bo muri Zambia bajya mu Rwanda bari kumwe n’abagabo babo bakagaruka baratandukanye.”

Uwitwa Simon Chiwala we yanditse ati “Kugera mu Rwanda ni angahe? Nkeneye kubona ikarita yanjye y’itora.”

Ingabire yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda asimbuye Nishimwe Naomie wari umaze umwaka aryambaye.

Ubwiza bw’abakobwa biyamamaje muri Miss Rwanda 2021 bwabaye inkuru muri Zambia

Ingabire Grace niwe wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2021

Related Posts