
Uyu muganga yibye uru rukingo kuri site yo mu gace ka Houston muri Texas,US kuwa 29 Ukuboza umwaka ushize arangije ajya kurwihera abamukomokaho n’inshuti ze.
Umucamanza witwa Kim Ogg wo mu karere kitwa Harris County yavuze ko uyu muganga yahamwe n’iki cyaha bituma yirukanwa burundu ku kazi kubera ubunyamwuga buke.
Umushinjacyaha yavuze ko Dr Gokal akimara kwiba aka gacupa karimo inking 9 yahise abeshyera uwo bakorana ko ariwe mujura nawe ahita ajya kurega k’umucungamutungo wahise atangiza iperereza ryafashe uyu Gokal ahita yirukanwa ku kazi.
Madamu Ogg yavuze ko Dr Gokal yibye uru rukingo bituma abarukeneye cyane batarubona.Ati “Yatesheje agaciro akazi ke ashyira abagize umuryango we n’inshuti ze ku mwanya wa mbere bituma yica amategeko.Ibyo yakoze ntabwo aribyo ariyo mpamvu yakurikiranwe n’amategeko.”
Ati “Dr Gokal n’umukozi wa rubanda ndetse yari ahangayikishijwe nuko urwo rukingo rwari guta igihe rudahawe abarukeneye ariyo mpamvu yaruhaye abujuje ibisabwa byo kurufata.”
Dr Gokal nahamwa n’icyaha azahanishwa igifungo cy’umwaka n’amande ya $4,000 (£2,950).
