Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Umugore amaze imyaka 10 yarahishe umubiri wa nyina muri firigo

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Inzego z’umutekano mu Buyapani zataye muri yombi umugore w’imyaka 48, ukurikiranyweho kubika umurambo wa nyina muri firigo mu gihe cy’imyaka icumi yose.

Yumi Yoshido wakoreye ayo mahano mu Murwa Mukuru, Tokyo, yemera ko yasanze nyina yapfuye mu myaka icumi ishize maze umurambo we akawuhisha.

Ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu byatangaje ko yasobanuye ko yabitewe n’uko atashakaga kujya kumushyingura iwabo hanze y’Umujyi wa Tokyo.

Iby’iryo sanganya byamenyekanishijwe n’umukozi wari uri gukora isuku mu nzu Yoshido yabagamo, nyuma y’uko yari amaze kuyisohorwamo yabuze ay’ubukode.

Uwo murambo ngo usibye kuba warahetamishijwe kugira ngo ukwire muri firigo, wasanzwe nta gikomere kigaragara inyuma ufite, ndetse abapolisi ntibabashije kumenya icyahitanye uwo muntu n’igihe yapfiriye.

Ku wa Gatanu tariki 29 Mutarama 2021, ni bwo inzego z’umutekano zafashe Yoshido ziramufunga.

Related Posts