Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Umuhanzi King James na shaddyboo batawe muri yombi na polisi

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko kuri uyu wa kane  yataye muri yombi abantu umunani bakekwaho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID 19 barimo umuhanzi Ruhumuriza James uzwi ku izina rya King James na Uwimbabazi Shadia uzwi ku izina rya Shaddy Boo wamamaye ku mbuga nkoranyambaga.
Abo bantu bafatiwe mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Boneza.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburengerazuba CIP Bonaventure Twizere Karekezi yabwiye radiyo Isangano dukesha iyi nkuru ati: “Yego nibyo batawe muri yombi ari abantu umunani kubera ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID 19,batawe muri yombi tariki 29 z’ukwa Karindwi[Nyakanga] bari hariya ku kiyaga cya Kivu mu murenge wa Boneza”.

CIP Bonaventure akomeza agira ati: “Amazina yose keretse umpaye umwanya nkabanza kuyareba ariko harimo uzwi ku izina rya King James ndetse n’undi uzwi ku izina rya Shaddy Boo, igikurikiraho ni uko bahanwa.”

Aba batawe muri yombi ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Gihango mu karere ka Rutsiro.

Akarere ka Rutsiro ni kamwe   mu turere tumaze iminsi 14 muri gahunda ya Guma mu rugo bitewe n’imibare y’abandura COVID 19 yakomeje kwiyongera.

Related Posts