Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Umuhanzi Nyarwanda Aime prince atunguye abakunzi be kumpera z’umwaka ibyishimo birabarenga.

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Umuhanzi ukizamuka mu muziki nyarwanda Aime Prince yifurije abakunzi be impera z’umwaka wa 2020 n’intangiriro nziza za 2021 ashyira hanze indirimbo y’amajwi na mashusho indirimo yise Nshyira mu mubare.


Aganira n’umunyamakuru wa Kigalisight.com umunyamakuru yamubajije impamvu yaba yakoze indirimbo bamwe bakunze kwita indirimbo z’imana cyangwa se Gospel kandi abakunzi be bamumenyereye mu ndirimbo z’urukundo , akaba anakunzwe cyane hano mu Rwanda ndetse no hanze ya rwo yasobanuye ko yashatse gukora iyi ndirimbo kugirango ayiture abakunzi be gusa ko arimo abategurira indi ndirimbo nziza y’urukundo agomba gushyira hanze mu ntangiriro z’umwaka wa 2021.


Yemeje ko yashatse gusozanya umwaka nabakunzi be biyambaza Imana kuko yaboye uyu mwaka utaragenze neza cyane ku bantu benshi yagize ati” uyu mwaka wa 2020 twari twitezemo ibyiza byinshi ariko ntibyakunze kuri bamwe ,ariko nifuje ko tuwusoza dusaba Imana kutwandika mu mubare wabo igomba gukomeza kurinda, ubu Iri nisengesho buri wese yagakwiye gusenga kuko harimo amagambo akomeye cyane yafasha buri wese aho yaba ari hose “ .

Umuhanzi nyarwanda Aime Prince yatunguye abakunzi be abaha indirimbo y’Imana ibafasha gusoza umwaka was 2020 bishimye.


Yagize ati”iyi ndirimbo irimo amagambo yangoye kuyabona cyane dore ko hari abantu benshi batekereza ko abahanzi bakora indirimbo z’urukundo badashobora kwandika indirimbo nziza ya gospel ariko ubu ndahamya ko abanyarwanda bemeza ko iyi ndirimbo ari indirimbo nziza cyane y’ishimirwa na buri wese “


Amwe mu magambo agaragara muri iy’Indirimo nko mu gitero cyambere haraho agira ati” My name is bad more in your eyes jesus, forgive me,nakoze ibibi byinshi gusa nsabye imbabazi mbabarira unyumve ibyaha byanjye byarakubambye uzira ubusa urancungura nyuma yaho narakomeje ndakugomera mana mbabarira zari intege nke.

Indirimbo nshyira mu mubare ikaba yageze yageze hanze uyishaka akaba ari kuyisanga kuri YouTube channel ye yitwa Aime prince official.

Inyikirizo yiyi ndirimbo aragira ati”Ndashaka kubumwe mubazaba mu bwami bwijuru mbabarira ushyire mu mubare
Ndashaka kubumwe mubazumva yandirimbo mbabarira ushyire mu mubare
Nshira mu mubare
Nshira mu mubare mbabarira mana
Nshira mu mubare mbabarira ibyaha “

Aime Prince umuhanzi bamwe bemeza ko ashobora guhindura byinshi mu muziki nyarwanda kubera impano idasanzwe afite mu kuririmba.


Uyu muhanzi abenshi bemeza ko ashobora kuzakora ibitangaza bitarakorwa mu muziki nyarwanda dore ko ijwi rye riryohera amatwi ya benshi ,ndetse ko indirimbo ze zikora ku mitima ya benshi uyu mugabo bamubajije aho akura amazina yita indirimbo ze dore ko bamwe bavuga ko iri indirimbo zisa nkaho ziba zitanga ubutumwa bwihariye ku muntu runaka.


Amwe mu mazina benshi bibazaho cyane harimo nkindirimbo aheruka gushyira hanze Ndagukunda indirimbo yakunzwe cyane nabatari bake dore ko ifite namashusho meza cyane ,izindi zakunzwe cyane harimo Undimo,Ndanyuzwe n’izindi nyinshi uyu muhanzi kandi akora n’indirimbo zamamariza ibigo bya Leta ndetse nibigo by’ikorera ,ushaka gukomeza kuryoherwa n’indirimbo zuyu muhanzi nukujya ku rubuga rwa youtube ukandika Aime Prince official ugakomeza gukurikirana indirimbo ze.


Reba indirimbo nshyira mu mubare ukanze kuri iyi link.

kanda hano.

kanda hano niba ushaka kureba iyi ndirimbo yanyuze abatari bake hano mu Rwanda no hanze yarwo.
Related Posts